Kwamamaza

Mckinstry yagaragaje impamvu u Rwanda rukomeje gusubira inyuma ku rutonde rwa FIFA

Yanditswe kuya 11-08-2016 saa 17:05' na Manzi Rema Jules


Umutoza w’Amavubi, Jonathan Mckinstry yatangaje ko gusubira inyuma kw’ikipe y’igihugu biterwa no kudategurirwa imikino ya gicuti n’amakipe akomeye, kandi nabyo biri mu bishingirwaho mu gukora urutonde ngarukakwezi rw’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’amaguru ku isi,FIFA.

Amavubi yamanutse imyanya 10 ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA rwasohotse kuri uyu wa Kane tariki 11 Kanama 2016, ava ku 111 agera ku 121. Mckinstry yafashe ikipe y’igihugu mu Ukuboza 2014 iri ku mwanya wa 68 asimbuye Stephen Constantine wari umaze gusezera.

Mu kiganiro uyu mutoza w’imyaka 31 ukomoka muri Ireland y’Amajyaruguru yagiranye na IGIHE, yatangaje ko impamvu nyamukuru ituma Amavubi asubira inyuma cyane ari ukudategurirwa imikino ya gicuti ku bihugu bikomeye kuko gutsinda kimwe muri byo byatuma ahita asubira ku myanya myiza.

Ati "Ndatekereza ko no mu minsi ishize twabivuganyeho n’abayobozi,ikibazo cyo kudakina imikino ya gicuti n’amakipe akomeye ni cyo kitugoye. Ndabyibuka nza gutoza Amavubi kimwe mu bintu nabasabye harimo kujya bantegurira imikino nk’iyi inyuranye."

Yakomeje agira ati "Iyo ukinnye umukino wa gicuti ushobora kubona amanota atatu yagira n’uruhare mu kuzamuka ku rutonde ariko inaguhesha kugira ikipe nziza kuko ubona amakosa yose nta gitutu ufite umwanya wo kuyakosora. Nko mu minsi yashize, twakinnye imikino itandukanye na Sénégal, DR Congo, Tunisia… aya ni amakipe akomeye aguha akazi katoroshye, niyo yagutsinda inyungu ivamo ni nyinshi kurenza urutonde rwa FIFA."

Mckinstry avuga ko Abanyarwanda badakwiye guterwa ikibazo n’umwanya Amavubi ariho ku rutonde rwa FIFA kuko niba bashaka gutegura ikipe y’igihe kirekire bagomba kureka gushaka kwipima n’ibihugu biri hasi ahubwo bagatumira nka Misiri, Nigeria, Algeria cyangwa n’ibihugu by’i Burayi kuko gukina n’ikipe ikomeye bituma abakinnyi bigirira icyizere kabone n’iyo batsindwa.

U Rwanda rurategura umukino ukomeye uzaruhuza na Ghana hagati ya tariki 2-4 Nzeli 2016 mu guhatanira itike y’igikombe cya Afurika cya 2017 aho mu mukino ubanza wabereye i Kigali rwatsinzwe igitego 1-0.

Ni umukino utazaba ugize kinini uvuze ku ikipe y’igihugu, Amavubi kuko amahirwe yo guserukira itsinda H aherereyemo yamaze kuyoyoka. U Rwanda rwatsinzwe imikino ibiri rugatsindwa itatu, ruzaba ruharanira kurangiza ku mwanya wa kabiri.

Umutoza w’Amavubi, Jonathan Mckinstry yasobanuye ko gusubira inyuma kw'Amavubi biterwa no kudategurirwa imikino ya gicuti ikomeye

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Tuesday 27 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved