Kwamamaza

Mckinstry watozaga Amavubi yirukanwe

Yanditswe kuya 18-08-2016 saa 10:13' na IGIHE


Jonathan McKinstry watozaga ikipe y’igihugu, Amavubi yamaze kwirukanwa nyuma y’umusaruro mubi yagaragaje.

Byatangiye kuvugwa ko McKinstry azirukanwa mu Cyumweru gishize nyuma y’aho Minisiteri ya Siporo n’Umuco isabye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, gukora raporo y’ibyo uyu mutoza yari yemeye kuzageza ku Mavubi, ibyo yayagejejeho n’ibyo atakoze kugira ngo hafatwe umwanzuro wa nyuma ku hazaza he mu ikipe y’igihugu.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, uyu mutoza ni bwo yeretswe imiryango ndetse ahabwa ibaruwa imumenyesha ko atakiri umutoza w’Amavubi.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minispoc, Lt Colonel Rugambwa yavuze ko icyatumye McKinstry yirukanwa ari uko nta musaruro yatangaga.

Yagize ati “Nibyo twafashe icyemezo cyo kumwirukana kuko akomeje kumanura u Rwanda ku rutonde rwa Fifa bityo nta mpamvu yo gukorana n’umuntu udatanga umusaruro mwiza.”

Ibya McKinstry byakomeje gutera benshi mu bakurikirana umupira wo mu Rwanda kwibaza aho yerekeza umupira nyuma y’aho asezerewe mu marushanwa yose u Rwanda rwarimo.

Byaje guhumira ku mirari,nyuma y’aho Amavubi akomeje kumanuka bidasanzwe ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA aho kuva yafata ikipe ayisanze ku mwanya wa 68 ku Isi ubu iri ku mwanya wa 121.

Uyu mutoza w’imyaka 31 ukomoka muri Ireland y’Amajyaruguru, yarimo ategura umukino wa Ghana mu guhatanira itike yo kujya mu gikombe cya Afurika ariko ukaba nta cyo umariye u Rwanda kuko rwamaze kubura amahirwe yo kuzajya mu gikombe cya Afurika kizabera muri Gabon 2017.

Biravugwa ko McKinstry ashobora kuza guhita asimburwa na Eric Nshimiyimana uzafatanya na Kanyankore Gilbert bazatoza umukino u Rwanda ruzakina na Ghana mu ntangiriro za Nzeli.

Umutoza w’Amavubi Jonathan Mckinstry yamaze kwirukanwa

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Thursday 29 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved