Kwamamaza

Mckinstry wasabirwaga kwirukanwa agiye guhabwa imodoka n’umushoferi

Yanditswe kuya 12-08-2016 saa 07:23' na Manzi Rema Jules


Byinshi byaravuzwe, bamwe bati ‘ntacyo yakoze niyirukanwe’, ‘atugejeje kure hashoboka koko nkuko yabidusezeranyije’, ubwo baninura kuba Amavubi yaravuye ku mwanya wa 68 ku Isi akagera kuwa 121; ariko ku ruhande rw’abayobozi hari gahunda yo kunoza imikorere y’uyu mutoza nubwo bivugwa ko ashobora kwirukanwa.

Nubwo abafana bakomeza gushyira uyu mutoza mu majwi, ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda, Ferwafa bushimangira ko afite byinshi azageza ku ikipe y’igihugu.

Ni mu gihe amakuru yizewe agera kuri IGIHE ari uko Ferwafa yasabwe na Minisiteri y’Umuco na Siporo gutanga raporo ku mikorere ya Jonathan Mckinstry ndetse ko hari bamwe mu bayobozi bamwiyumvamo n’abandi batamushyigikiye.

Tariki 20 Werurwe 2015 nibwo, McKinstry yemejwe nk’umutoza mukuru w’Amavubi ahigitse Hans Michael Weiss (Umudage), Jose Manuel Ferreira de Morais (Umunya Portugal), na Engin Firat (Umudage ufite n’ubwenegihugu bwa Turikiya).

Ni inkuru yavugishije abatari bake, bibaza uburyo umugabo udafite amateka akomeye mu mupira w’amaguru agiriwe icyizere cyo gutoza Ikipe y’Igihugu.

McKinstry wari umaze umwaka atoza Sierra Leone, yasimbuye Stephen Constantine wari umaze kwigarurira imitima y’Abanyarwanda akoze amateka yo kugeza Amavubi ku mwanya wa 68 ku Isi.

Mu mukino we wa mbere yatsindiye Mozambique iwayo igitego 1-0 mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika cya 2017.

Niwo wari umukino wemewe na FIFA wa mbere Amavubi yatsindiye hanze mu myaka ibiri yari ishize nyuma ya Eritrea yatsinze tariki 1 Ukuboza 2012.

Mu mikino 26 yatoje yatsinze 10 gusa, atsindwa 13 ndetse anganya itatu. Muri uyu mwaka u Rwanda rwasezerewe mu marushanwa yose haba mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi ndetse n’icy’Afurika rutarenze umutaru.

Mu minsi ishize nibwo inkuru nyinshi zavugaga ko uyu mutoza ashobora gusezererwa ariko tariki 23 Weruwe 2016, Minispoc na Ferwafa bafashe icyemezo cyo kumwongerea amasezerano y’imyaka ibiri azarangira muri 2018.

McKinstry wakunze kugaragaza ko atoroherwa no kureba imikino ya shampiyona ikinirwa hanze y’Umujyi wa Kigali ubu agiye guhabwa imodoka n’umushoferi bizamworohereza mu kazi ke.

Yatangarije IGIHE ko yumvikanye n’ubuyobozi bwe ko uyu mwaka bagomba kumuha imodoka n’umushoferi mu rwego rwo kumworohereza kujya kureba imikino yo mu Ntara aho kureba iyo muri Kigali gusa.

Ati "Mu gihe gishize byangoraga cyane kujya kureba imikino yo hanze ya Kigali, ariko impamvu irumvikana ni ubushobozi budahagije nahabwaga. Nasabye imodoka n’umushoferi bambwira ko batabishyize mu ngengo y’imari ariko bigomba gukemuka uyu mwaka. Nta gihindutse nzareba imikino myinshi ishoboka n’ubwo atari yose."

Ku kijyanye no kuba yakwirukanwa nk’uko bivugwa, Mckinstry avuga ko ntabyo arumva ndetse ko biri kure kuko yaba abayobozi muri Minispoc, muri Ferwafa ndetse no mu zindi nzego baganira bamubwira ko kuva yaza ikipe y’u Rwanda itanga icyizere kandi akazi arimo gukora ari intangarugero.

Yongeyeho ko mu mupira w’amaguru utavuga ngo "Ntibishoboka" kuko hari na benshi yagiye abona bakoraga akazi kabo neza bakirukanwa nyamara abakora ntihagire ikigaragara ugasanga nta kibazo bagira na kimwe.

Mckinstry utoza Amavubi agiye guhabwa imodoka n'umushoferi wo kumutwara

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Sunday 25 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved