00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mbonabucya Désiré abona igihe kigeze ngo abakinnyi b’Abanyarwanda bashyireho ikigega cy’ingoboka

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 Nyakanga 2021 saa 03:56
Yasuwe :
0 0

Uwahoze ari Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Mbonabucya Désiré, ntiyumva uburyo abakinnyi bahisemo umwuga wo gukina ruhago mu Rwanda batagira ubwizigame buzabafasha mu gihe bazaba basoje gukina. Gusa ahamya ko kwizigama bishoboka, cyane ko baba bahembwa amafaranga menshi.

Mu bihugu byateye imbere muri ruhago, cyane cyane i Burayi, usanga abakinnyi babigize umwuga baba bafite ihuriro runaka ndetse n’amakipe akaba agomba kubafasha kwiteganyiriza mu mushahara bahembwa.

Mu Rwanda bitandukanye n’ibyo kuko kugeza magingo aya, hari n’amakipe usanga adatangira abakinnyi bayo ubwishingizi bw’Ubuzima, bigasaba ko bategekwa kwiyishyurira ubwishingizi runaka bitewe n’ubushobozi bwa buri wese, ariko Ferwafa ikaba idashobora gutanga ibyangombwa by’umukinnyi (Licenses) ku ikipe iterekanye ubwishingizi bw’abakinnyi bose izakoresha muri uwo mwaka w’imikino.

Ku kijyanye n’ikigega cy’ubwizigame ku bakinnyi bakina ruhago mu Rwanda, biracyari nk’inzozi.

Mbonabucya Désiré usigaye utuye ku Mugabane w’i Burayi, avuga ko Ferwafa yari ikwiye gufasha abakinnyi gushyiraho iki kigega cy’ingoboka, cyane ko bamwe mu bakinnyi hari abasoza gukina ruhago ariko ugasanga ubuzima bwarabaye bubi kuri bo.

Ati “Ndashaka kuvuga ku bwiteganyirize bw’abakinnyi kuko na hano ku Mugabane w’i Burayi ntabwo byahabaga cyera. Baje kureba basanga hari ikibazo cy’abakinnyi basozaga gukina ruhago ariko nta mafaranga bafite kuko bamwe bayakoresheje nabi, cyangwa se aba-agents barabariye. Baje kwicara basanga hagomba kujyaho icyo kigega cy’ubwiteganyirize bw’abakinnyi.”

“Bahise bacyita ‘Assurance Groupe’. Ku mushahara uhembwa bakagira icyo bakuraho mbere yuko amafaranga yawe agera kuri konti yawe, hanyuma aya mafaranga akazakugoboka mu gihe usoje gukina.”

Aya mafaranga kandi ntabwo kuyazigama ari ubushake bw’umukinnyi, ahubwo bitegekwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri icyo gihugu, ikipe ikerekana uko izayakata ku mishahara y’abakinnyi mbere yuko ihabwa Licences zabo, hanyuma umukinnyi na we akabwirwa ubwizigame bwe uko bungana ku buryo asoza gukina azi ngo mu kigega cyanjye nizigamye angana gutya.

Aha rero Mbonabucya abona no mu Rwanda byakunda mu gihe Ferwafa nk’urwego rureberera umupira yabishyiramo ubushake kuko ahamya ko ari inshingano zayo zo gukomeza gufasha abakinnyi gutekereza ejo hazaza habo.

Ati “Iwacu mu Rwanda ababishinzwe bashatse babirebaho kuko twaba turi gufasha abakinnyi bacu. Ni inshingano z’abari mu mupira gutekereza ejo hazaza h’abakinnyi bacu, niba koko tuvuga ko dushaka kubateza imbere. Iyo usoje gukina, ushobora kuba udafite byinshi, wenda bijyanye n’ubwizigame bwawe, ariko byibura hari ikintu gito waba ufite cyo guheraho.”

Uyu mugabo avuga ko biteye agahinda kubona umuntu wakinnye ku rwego runaka, asoza gukina ariko washaka icyo yakuyemo ukakibura.

Bityo agahamya ko abantu baba mu mupira, baramutse bafatanyije, bahindura byinshi birimo no kumvisha abakinnyi bakiri mu kibuga, ko bagomba no gutekereza kuri ejo hazaza habo kuko umupira urangira mu gihe runaka.

Bamwe mu bakinnyi mu minsi ishize bumvikanye mu itangazamakuru basabirwa ubufasha kubera ubuzima bubi babayemo ni Ngirinshuti Mwemere wakiniye amakipe arimo APR FC n’Amavubi, Muhamud Mossi na we wakiniye iyi Kipe y’Ingabo n’Amavubi n’abandi.

Mbonabucya Désiré yakinnye ku Mugabane w'i Burayi nk'uwabigize umwuga
Mu 2004 Mbonabucya Désiré yakinnye Igikombe cya Afurika ari kumwe n'Amavubi
Mbonabucya abona igihe kigeze ngo mu Rwanda hashirweho ikigega cy'ingoboka ku bakinnyi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .