Mazimpaka André yanze ko asimburwa na Bikorimana wari witezweho gufata penaliti (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 30 Kamena 2019 saa 01:58
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’amezi ane bibaye muri Chelsea ubwo umunyezamu wa mbere Kepa Arrizabalaga yangaga ko asimburwa na Willy Caballero, byageze no muri Rayon Sports ubwo Mazimpaka André yavugaga ko atava mu izamu gihe abatoza bari bamaze gutegura Bikorimana Gérard nk’uza kubafasha muri penaliti zatewe ku mukino AS Kigali yasezereyemo Gikundiro muri ½ cy’Igikombe cy’Amahoro kuri uyu wa Gatandatu.

Muri Gashyantare 2019 nibwo umunyezamu wa Chelsea, Kepa Arrizabalaga, yanze kuva mu kibuga ubwo umukino wa nyuma wa Carabao Cup ikipe ye yahuragamo na Manchester City wari ugeze mu minota ya nyuma muri 30 yari yongereweho mbere y’uko haterwa penaliti kuko amakipe yombi yanganyaga ubusa ku busa.

Umutoza wa The Blues y’i Londres, Maurizio Sarri, yababajwe bikomeye n’imyitwarire y’uyu munyezamu we wa mbere wanze kuva mu izamu ngo hajyemo Willy Caballero wari wamaze kwishyushya n’abasifuzi bamaze kwerekana abakinnyi bagiye gusimburana. Chelsea yatakaje igikombe itsinzwe itsinzwe kuri penaliti 4-3.

Ibyabereye i Nyamirambo ni inkuru y’i Wembley yisubiyemo!

Nyuma y’uko Rayon Sports yari imaze gutsinda igitego kimwe muri bibiri yari yatsinzwe na AS Kigali kuri uyu wa Gatandatu, abatoza bayo barimo Wagner do Nascimento Silva na Nkunzingoma Ramadhan ‘Lemis Ikamba’ bafashe icyemezo cy’uko Mazimpaka asimburwa na Bikorimana Gérard waherukaga gufasha iyi kipe gusezerera AS Kigali ubwo amakipe yombi yahuriraga mu ijonjora ryabanjirije 1/8 cy’iri rushanwa.

N’ubwo umusifuzi wa kane yari yamaze kumanika ikibaho cyandikwaho numero z’abasimburana, Mazimpaka André yamanitse amaboko ababwira ko atava mu izamu, ko ahubwo yiteguye gufata izo penaliti.

Kapiteni wa Rayon Sports, Manishimwe Djabel [wasimbuye Manzi Thierry wirukanwe], yagiye kuvugana n’umutoza Wagner do Nascimento, hafatwa umwanzuro ko hasimburwa umukinnyi w’imbere wari ugiriye ikibazo mu kavuyo kabereye imbere y’izamu rya AS Kigali ubwo Rayon Sports yatsindaga igitego cyatumye amakipe yombi anganya ibitego 3-3, hakitabazwa penaliti.

Byarangiye Mazimpaka André agumye mu izamu, ahubwo mu kibuga hinjiramo Mugisha François ‘Master’ naho Bikorimana Gérard asubira kwicara.

Mazimpaka André ntiyabashije gukuramo penaliti n’imwe muri enye AS Kigali yinjije, aho iya mbere yatewe na Ntamuhanga Tumaini ‘Tity’ ari yo yakozeho ariko na yo igakomereza mu izamu.

Rayon Sports yatsinzwe kuri penaliti 4-2, ibura amahirwe yo gutwara ibikombe bibiri uyu mwaka ‘double’ ndetse izakinira umwanya wa gatatu mu gikombe cy’Amahoro kizasozwa tariki ya 4 Nyakanga.

Indi kipe izakina umukino wa nyuma iramenyekana kuri iki Cyumweru nyuma y’umukino wo kwishyura wa ½ uhuza Police FC na Kiyovu Sports kuri Stade ya Kigali. Urucaca rwatsinze ibitego 2-0 mu mukino ubanza.

Kapiteni wa AS Kigali, Ntamuhanga Tumaini 'Tity' aganira na Nova Bayama nyuma y'uko ikipe yabo yari yishyuwe mu masegonda ya nyuma y'iminota y'inyongera
Umutoza Wagner do Nascimento ahamagara Mazimpaka André ngo asimburwe na Bikorimana Gérard wari witezweho gukuramo penaliti
Mazimpaka André yanze kuva mu izamu. Kapiteni wa Rayon Sports, Manishimwe Djabel, aza kuvugana n'Umutoza Wagner
Mazimpaka yamanitse amaboko, yereka abatoza ko adashaka kuva mu izamu, ko ahubwo yiteguye no gufata penaliti
Wagner yakomeje kuganira na Djabel birangira hafashwe umwanzuro wo kwinjiza mu kibuga Mugisha François
Bikorimana Gerard yabwiwe ko asubira kwicara n'ubwo umusifuzi wa kane yari amaze kwerekana ko agiye kujya mu kibuga
Umutoza Wagner do Nascimento utari wishimye, yamanitse amaboko asa n'aho yerekana ko ibyo yasabwaga yabikoze
Mazimpaka yakoze kuri penaliti yatewe na Ntamuhanga Tumaini umupira ukomeza mu izamu
Nsabimana Eric 'Zidane' atsindira AS Kigali penaliti ya nyuma yayihesheje gukomeza ku mukino wa nyuma
Mazimpaka André yihanganishwa na Donkor Prosper ubwo AS Kigali yari ibari imbere muri za penaliti
Ubwo Bikorimana Gerard yafataga penaliti ya Frank Kalanda mu ijonjora ribanza ry'Igikombe cy'Amahoro cy'uyu mwaka
Bikorimana yazamuwe mu bicu n'abakinnyi bagenzi be barimo Mazimpaka André nyuma yo gufasha Rayon Sports kugera muri 1/8

Amafoto: Ntare Julius


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza