Masoudi wegukanye shampiyona, amaso ayahanze ku gikombe cy’Amahoro

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 18 Gicurasi 2017 saa 11:05
Yasuwe :
0 0

Nyuma yo kwegukana shampiyona y’umupira w’amaguru, Azam Rwanda Premier League 2016-2017, umutoza wa Rayon Sports Masoudi Djuma yatangaje ko kugeza ubu amaze gukora ½ cy’ibyo ashaka kugeraho, anashimangira ko akazi azagasoza neza mu gihe azaba yegukanye igikombe cy’Amahoro iyi kipe iri guhatanira.

Ku mugoroba wo kuwa Gatatu, tariki ya 17 Gicurasi 2017, nibwo Rayon Sports yegukanye igikombe cya shampiyona nyuma yo gutsinda Mukura VS ibitego bibiri kuri kimwe mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali, i Nyamirambo.

Ubwo abafana bitereraga mu birere, abayobozi basazwe n’ibyishimo, abakinnyi bifotoza ubutitsa, umutoza Masoudi Djuma we yatekerezaga ku kazi gasigaye avuga ko gakomeye kurusha ako yakoze kose mu rugendo rwatumye atwara shampiyona.

Aganira n’itangazamakuru, Masoudi wahawe Rayon Sports nk’umutoza w’agateganyo asimbuye Ivan Minnaert wari umaze kwegura, mu 2015 akayihesha igikombe cy’Amahoro atsinze APR FC mu 2016 n’uyu mwaka akaba ayihesheje icya shampiyona itaherukaga, yavuze ko ibyishimo bye atarabigeraho.

Yagize ati “Byari akazi gakomeye; mu mwaka wose habamo ibintu byinshi gusa intego ya mbere tuyigezeho. Turifuza kwitwara neza mu marushanwa yose, kugeza ubu haracyari igikombe cy’Amahoro duhatanira, nzavuga ko nishimye kandi njyeze ku ntego zanjye nacyo tugitwaye.”

Masoudi yanakomoje ku mukino wa shampiyona ukomeye cyane Rayon Sports izahuramo na APR FC tariki 28 Gicurasi 2017 kuri Stade Amahoro avuga ko we ikimushishikaje atari ukubona umukeba abakomera amashyi ahubwo uzaba ari umukino wo kwihorera kuri iyi kipe imaze kumutsinda gatatu yikurikiranya, anasaba abafana kuzaza ari benshi kugira ngo batere abakinnyi ishyaka.

Nyuma yo kwegukana igikombe cya shampiyona, Rayon Sports ifite akazi katoroshye muri ¼ cy’igikombe cy’Amahoro aho igomba gucakirana na Police FC ya Seninga Innocent nayo ishaka iki gikombe.

Inkuru bifitanye isano:Rayon Sports yegukanye igikombe cya Shampiyona cya 2016-2017 (Amafoto)

Masoudi Djuma yegukanye igikombe cya mbere cya shampiyona muri Rayon Sports, yanabikoze akinira iyi kipe mu 2004
Abakinnyi ba Rayon Sports barangajwe imbere n'umutoza wayo, Masoudi Djuma bashimira abafana nyuma y'umukino wabahesheje igikombe
Masoudi Djuma yishimiwe n’abakinnyi baramuterura bamusimbiza mu bicu
Mu mihanda iva Nyamirambo hagaragaraga urujya n'uruza rw'abafana bishimira intsinzi ya Rayon Sports
Abafana bamwe basazwe n'ibyishimo baryama hasi mu mihanda baniteretse icyo kunywa

Amafoto: Manzi Rema Jules


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza