Masoudi Djuma yizeye kungiriza Umufaransa Simba SC yazanye nk’umutoza mukuru

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 17 Mutarama 2018 saa 07:36
Yasuwe :
0 0

Masoudi Djuma wari umutoza mukuru w’agateganyo muri Simba SC yizeye kuzasubira ku mwanya yahoranye wo kungiriza nyuma y’aho iyi kipe izanye Umufaransa Hubert Velud kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 17 Mutarama 2018.

Masoudi wubakiye izina mu Rwanda atoza Rayon Sports akayihesha igikombe cy’Amahoro cya 2016 n’icya shampiyona mu 2017, yerekeje muri Simba SC yo muri Tanzania mu Ukwakira 2017 nk’umutoza wungirije asinya amasezerano y’imyaka ibiri n’umushahara ungana na miliyoni 3.5 Frw ku kwezi.

Mu kwezi gushize Simba SC yirukanye uwari asanzwe ari Umutoza mukuru, Joseph Omog ukomoka muri Cameroun ikipe ihabwa Masoudi Djuma by’agateganyo ariko ntabwo yabashije kwitwara neza by’umwihariko mu irushanwa rya Mapinduzi Cup aho yasezerewe na URA yo muri Uganda.

Nk’uko byamaze kwemezwa n’ubuyobozi bw’iyi kipe, yazanye Umufaransa Hubert Velud w’imyaka 58 kuyibera umutoza mukuru mu gihe cy’imyaka ibiri ndetse ibitangazamakuru byo muri Tanzania byatangazaga ko azizanira abandi batoza bamwungirije ariko Masoudi yabiteye utwatsi avuga ko azasubira ku mwanya yahoranye.

Aganira na IGIHE yagize ati “Nta cyantunguye kuko akazi kanjye ni umutoza wungirije. Ni ko nzakomeza gukora.”

Abajijwe niba yaba yamaze kubonana n’umutoza mushya ngo baganire, yagize ati “Hoya, twaje uyu munsi tuvuye mu mwiherero.

Hubert wageze muri Tanzania afite amateka akomeye mu mupira w’amaguru kuko yatoje amakipe atandukanye yo mu byiciro byo hasi iwabo mu Bufaransa, by’umwihariko muri Afurika yatoje Togo, amakipe nka Hassania Union Sport Agadir muri Maroc; ES Sétif, USM Alger na CS Constantine zo muri Algeria, aca muri TP Mazembe yo muri Congo Kinshasa mbere yo kujya muri Étoile du Sahel muri Tunisia yavuyemo ku wa 18 Ugushyingo 2017.

Masoudi Djuma yizeye kungiriza Umufaransa Simba SC yazanye nk’umutoza mukuru
Masoudi Djuma yari yagiye muri Simba SC nk'umutoza wungirije aza kugirwa umutoza mukuru by'agateganyo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza