Masoudi Djuma wahoze muri Rayon Sports yerekeje muri Simba SC gutoza Haruna Niyonzima

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 19 Ukwakira 2017 saa 10:48
Yasuwe :
0 0

Masoudi Djuma utari ufite akazi kuva yahesha Rayon Sports igikombe cya Shampiyona y’umwaka ushize agahita asezera, yamaze kwerekeza muri Tanzania aho agiye kumvikana na Simba SC ikinamo kapiteni w’Amavubi, Haruna Niyonzima kugira ngo ayibera umutoza wungirije.

Uyu mutoza ukomoka i Burundi yatangiye gutoza ku rwego rwo hejuru ubwo yasigaranaga Rayon Sports muri Gashyantare 2016 mu gihe uwari Umutoza Mukuru, Umubiligi Ivan Minnaert wari umaze amezi atatu gusa bakorana yari yeguye.

Kuva icyo gihe Masoudi yigaragaje nk’umutoza ufite ejo hazaza, ashyira Rayon Sports mu bihe byiza ayihesha igikombe cy’Amahoro cya 2016 umwaka ukurikiyeho ayihesha icya shampiyona atsinzwe rimwe gusa mu mwaka.

Nubwo yari mu bihe byiza anakunzwe n’abafana, yaje kwegura ku mpamvu ataratangaza kugeza ubu ariko zakomotse ku bibazo yagiranye n’ubuyobozi bukaza no kumuhagarika.

Kugeza ubu uyu mutoza yamaze kwerekeza muri Tanzania aho agiye kurangizanya amasezerano n’ikipe ya Simba SC yifuje ko ayibera umutoza wungirije asimbuye Jackson Mayanja wamaze gusezera, akazakorana n’Umunya-Cameroun Omog Joseph usanzwe ari umutoza mukuru.

Mu kiganiro kigufi yagiranye na IGIHE, Masoudi yemeje aya makuru ko agiye muri Tanzania kurangiza ibijyanye n’amasezerano ariko ibiyakubiyemo azabitangaza amaze gusinya.

Yagize ati “Nibyo ngiye kuvugana nabo [abayobzi ba Simba SC] gusa amahirwe menshi ndaza gusinya kuko twaraganiriye bihagije. Ubwo ibijyanye n’imyaka nasinya n’ibindi muzabimenya nyuma.”

Masoudi yavuze ko nubwo inzozi ze zihora ari uko yaba umutoza mukuru, yishimiye kuba yakorera mu gihugu nka Tanzania aho urwego rw’umupira ruri hejuru mu Karere kuko azahungukira byinshi bizamufasha mu kindi gihe.

Yanashimiye cyane ikipe ya Rayon Sports avuga ko yamuhaye amahirwe yo kwigaragaza, by’umwihariko yifuriza abafana bayo yemeza ko bari mu bamwongereraga imbaraga zo gukora cyane akiyirimo, kuzakomeza kugira ibihe byiza mu myaka iri imbere.

Uretse kuba afite impamyabushobozi, License A ya CAF imwemerera kuba yatoza amakipe akomeye kuri uyu mugabane, Masoudi afite n’akarusho ko kuba avuga neza igiswahili (ururimi rukoreshwa na benshi mu bakinnyi ba Simba SC) akanavuga neza igifaransa (ururimi rw’umutoza mukuru, Omog Joseph ukomoka muri Cameroun) ibintu bizamworohera kujya ahuza impande zombi.

Masoudi asanze kapiteni w’ikipe y’igihugu, Amavubi, Haruna Niyonzima muri iyi kipe nawe yajemo uyu mwaka nyuma y’imyaka itanu yari amaze akinira mukeba, Yanga Africans.

Simba SC niyo iyoboye urutonde rwa shampiyona kugeza ku munsi wa gatandatu aho imaze gutsinda imikino itatu inganya indi itatu ikaba ifite amanota 12 inganya na Mtibwa Sugar, Young Africans na Azam.

Masoudi ku kibuga cy'indege yitegura kwerekeza muri Tanzania
Masoudi ngo azahora yifuriza abakunzi ba Rayon Sports ibyishimo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza