Mashami yongeye abakinnyi batatu ku rutonde rw’Amavubi agomba kwitegura Centrafrique

Yanditswe na Ngabo Roben
Kuya 6 Ugushyingo 2018 saa 04:48
Yasuwe :
0 0

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Mashami Vincent, yatangaje abakinnyi 27 aho kuba 24 kuko yongeyemo abakinnyi batatu ku rutonde rw’abagiye gutangira imyitozo bitegura umukino wa Centrafrique wo guhatanira kujya mu gikombe cya Afurika.

Kuri uyu wa kabiri tariki 6 Ugushyingo 2018 nibwo uyu mutoza yatangaje abakinnyi azakoresha. Urutonde rusa n’urwo twari twabatangarije ariko yahisemo kongeraho abandi bakinnyi batatu, umwanzuro yafashe mu gitondo cy’uyu munsi nkuko IGIHE yabihamirijwe n’umwe mu bakinnyi bongewe mo.

Aba bakinnyi batatu bongewe ku rutonde rwari rwatangaje na IGIHE kuri uyu wa mbere ni; Rugirayabo Hassan ukina nka myugariro w’iburyo muri Mukura VS, umukinnyi uri mu bihe byiza wafashije ikipe ye gutsinda imikino ine ya shampiyona iheruka.

Kalisa Rachid ukina hagati muri Kiyovu Sports nawe yongewe kuri uru rutonde, yongera guhamagarwa nyuma y’umwaka n’amezi ane adakinira Amavubi kuko yayaherukagamo muri Gicurasi 2017, ubwo u Rwanda rwakinaga na Maroc mu mikino yo kwibuka.

Kuri uru rutonde kandi hongeweho Mushimiyimana Mouhamed ukina hagati muri Police FC, bitumye abakinnyi bava kuri 24 baba 27 bagomba gutangira umwiherero kuri uyu wa kane tariki 8 Ugushyingo 2018 mu Karere ka Huye, aho bazakoresha ibibuga bya Stade Huye n’ikibuga cy’imyitozo cya Kamena.

Abakinnyi bahamagawe bose

Abanyezamu

Kimenyi Yves (APR FC), Rwabugiri Omar (Mukura VS) na Bashunga Abouba (Rayon Sports)

Ba myugariro

Rugirayabo Hassan (Mukura VS), Nirisarike Salomon (AFC Tubize, Belgium), Rugwiro Herve (APR FC), Manzi Thierry (Rayon Sports), Ombolenga Fitina (APR FC), Imanishimwe Emmanuel (APR FC), Eric Rutanga Alba (Rayon Sports) na Rwatubyaye Abdul (Rayon Sports).

Abakina hagati

Niyonzima Olivier Sefu (Rayon Sports), Mukunzi Yannick (Rayon Sports), Bizimana Djihad (Waasland Beveren , Belgium), Buteera Andrew (APR FC), Niyonzima Ally (AS Kigali), Iranzi Jean Claude (APR FC), Rubanguka Steve (PatromaSmeshelen, Belgium), Nshimiyimana Amran (APR FC), Kalisa Rachid (SC Kiyovu) na Mushimiyimana Mohammed (Police FC).

Ba rutahizamu

Kagere Meddie (Simba SC, Tanzania), Jacques Tuyisenge (FC Gormahia, Kenya), Hakizimana Muhadjili (APR FC), Danny Usengimana (Terassan, Egypt), Shema Tresor (Torihout FC, Belgium) na Mico Justin (Sofapaka FC, Kenya).

Hassan Rugirayabo ukina muri Mukura VS nawe yahamagawe
Mashami yongeye Kalisa Rachid mu ikipe y'igihugu
Mushimiyimana Mohammed (ibumoso) ntabwo akibona umwanya wo gukina muri Police FC ariko yagiriwe icyizere mu Mavubi
Rachid Kalisa yaherukaga mu Mavubi muri Gicurasi 2017

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza