00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mashami Vincent yavuze impamvu yahamagaye abakinnyi benshi bashya

Yanditswe na Habimana Sadi
Kuya 29 Gicurasi 2021 saa 01:49
Yasuwe :
0 0

Umutoza mukuru w’ikipe y’Igihugu ’Amavubi’, Mashami Vincent, yavuze ko impamvu yahamagaye abakinnyi benshi bashya ku mikino ibiri ya gicuti u Rwanda ruzahuramo na Centrafrique mu kwezi gutaha, ari uko bagaragaje urwego rudasanzwe bakitwara neza.

Ku wa Gatanu tariki ya 28 Gicurasi 2021 nibwo hahamagawe ikipe y’Igihugu igomba gutangira umwiherero utegura imikino ibiri ya gicuti izakina n’Ikipe y’igihugu ya Centrafrique tariki ya 4 n’iya 7 Kamena 2021.

Ni ikipe igaragaramo amasura mashya menshi ugereranyije n’abakinnyi bari basanzwe bahamagarwa.

Mu kiganiro yagiranye na shene ya Youtube ya FERWAFA, umutoza w’Amavubi, Mashami Vincent, yasobanuye impamvu yo guhamagara amasura mashya menshi ugereranyije n’ayari asanzwe.

Ati “Ni abakinnyi twabashije gukurikirana, cyane cyane abakina mu Rwanda ndetse n’abakina hanze. Ariko by’umwihariko abakina mu Rwanda kuko urebye uburyo shampiyona irimo gukinwa ni uburyo bwiza buha abakinnyi gukina imikino myinshi mu gihe gito.”

“Twakwishimira rero uburyo abakinnyi bagerageje kwitwara muri izo mvune zose, muri icyo gihe kitoroshye, imikino yegeranye kuriya ntabwo byari byoroshye ariko ngira ngo urwego rwabo twararushimye, niyo mpamvu no gutoranya abakinnyi bitari byoroshye. Ariko ntabwo twabura kuvuga ko twicaye nk’abatoza ngo turebe abakwitabazwa kuri uyu mukino bashoboye kwitwara neza kurusha abandi.”

Uyu mutoza yakomeje avuga ko we na bagenzi be bamwungirije, babona abakinnyi bamahagawe ari bo bari babikwiye bitewe n’urwego bagaragaje mu mikino baheruka gukina.

Ati “Bitwaye neza ari benshi ariko na none abo bose si ko twabahamagara, gusa turizera neza ko abo twashoboye guhamagara, ari bo babashije kugaragaza urwego rwiza muri shampiyona, ariko na none tutiyibagije ko hari n’abagize imvune zitandukanye batazashobora kugaragaramo hano ndetse n’abandi bafite impamvu zitandukanye. Twizeye ko abo twahamagaye ari bo bitwaye neza kurusha abandi.”

Abakinnyi bashya bahamagawe ni Buhake Twizere Clément (Strommen IF, Norvège), Niyigena Clément (Rayon Sports FC), Rukundo Dennis (Police FC, Uganda), Ishimwe Christian (AS Kigali), Ngwabije Bryan Clovis (SC Lyon, France), Nishimwe Blaise (Rayon Sports FC), Samuel Gueulette (RAAL La Louvière, Belgium), Kwitonda Alain (Bugesera FC), Mugunga Yves (APR FC) na Rafael York (AFC Eskilstuna, Suède).

Abajijwe impamvu yo kudahamagara ba myugariro babiri bo ku ruhande muri APR FC, Omborenga Fitina na Imanishimwe Emmanuel, uyu mutoza yavuze ko bombi bari bakwiye ikiruhuko kubera imvune bafite.

Iyi mikino ya gicuti iteganyijwe tariki 4 Kamena 2021 no ku wa 7 Kamena 2021 kuri Stade Amahoro no mu Bugesera.

Umwiherero w’ikipe y’Igihugu uzatangira ku Cyumweru tariki 30 Gicurasi 2021 kuri La Palisse Hotel.

Mbere yo kwinjira mu mwihererom abagize Amavubi bose bazapimwa Covid-19, imyitozoitangire ku wa Mbere kuri Stade Amahoro, aho izajya iba rimwe ku munsi.

- Abakinnyi 34 bahamagawe mu Amavubi:

Abanyezamu (4):

  1. Mvuyekure Emery (Tusker FC, Kenya)
  2. Ndayishimiye Eric (AS Kigali)
  3. Buhake Twizere Clément (Strommen IF, Norvège)
  4. Ntwari Fiacre (Marine FC)

Ba myugariro (11):

5. Rwatubyaye Abdul (Shkupi FK, Macedonia)
6. Nirisarike Salomon (URARTU FC, Armenia)
7. Manzi Thierry (APR FC)
8. Mutsinzi Ange (APR FC)
9. Bayisenge Emery (AS Kigali)
10. Niyigena Clément (Rayon Sports FC)
11. Rukundo Dennis (Police FC, Uganda)
12. Ishimwe Christian (AS Kigali)
13. Rutanga Eric (Police FC)
14. Iradukunda Eric (Police FC)
15. Ngwabije Bryan Clovis (SC Lyon, France)

Abakina hagati (8):

16. Niyonzima Olivier (APR FC)
17. Ruboneka Jean Bosco (APR FC)
18. Nishimwe Blaise (Rayon Sports FC)
19. Bizimana Djihad (KMSK Deinze, Belgium)
20. Hakizimana Muhadjiri (AS Kigali)
21. Manishimwe Djabel (APR FC)
22. Twizeyimana Martin Fabrice (Police FC)
23. Samuel Gueulette (RAAL La Louvière, Belgium)

Abataha izamu (11):

24. Nshuti Savio Dominique (Police FC)
25. Kwitonda Alain (BUGESERA FC)
26. Kagere Meddie (Simba SC, Tanzania)
27. Twizerimana Onesme (Musanze FC)
28. Tuyisenge Jacques (APR FC)
29. Iradukunda Jean Bertrand (Gasogi United)
30. Mugunga Yves (APR FC)
31. Byiringiro Lague (APR FC)
32. Kévin Monnet-Paquet (St Etienne, France)
33. Mico Justin (Police FC)
34. Rafael York (AFC Eskilstuna, Suède)

Ishimwe Christian wa AS Kigali FC yahamagawe nyuma yo kwitwara neza mu mikino iheruka ya Shampiyona
Niyigena Clément na Nishimwe Blaise bakinira Rayon Sports bari mu bashya bahamagawe
Samuel Gueulette ukina mu Bubiligi muri RAAL La Louvière, yahamagawe mu ikipe Nkuru nyuma yo gukina mu Amavubi U-20
Kwitonda Alain Bacca ukinira Bugesera FC, yahamagawe abikesha kwitwara neza mu mikino iheruka ya Shampiyona

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .