Mashami na Haruna bahaye icyizere Abanyarwanda ku mukino wa Mozambique (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 13 Ugushyingo 2019 saa 04:31
Yasuwe :
0 0

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu, Mashami Vincent na kapiteni wayo, Niyonzima Haruna, bombi bagaragaje ko Amavubi afite icyizere cyo gutsinda Mozambique mu mukino w’umunsi wa mbere wo mu itsinda F ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2021 uzaba kuri uyu wa Kane.

Mozambique izakira u Rwanda mu mukino uzabera kuri Zimpeto Stadium ku wa Kane, tariki ya 14 Ugushyingo 2019 saa 18:00.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatatu, Umutoza Mukuru w’Amavubi, Mashami Vincent, yavuze ko abakinnyi be bameze neza ndetse bashaka kwitwara neza muri uyu mukino.

Ati ”Abafana bacu n’igihugu muri rusange batwitezeho byinshi kandi natwe turabizi ko imikino itandukanye n’intego zitandukanye. Twabonye itike ya CHAN 2020, dukomeza mu rindi jonjora ry’Igikombe cy’Isi ariko hano ni ugushaka itike y’Igikombe cya Afurika.”

“Turiha intego nshya, gutsinda ni byiza kuko bitera imbaraga abakinnyi, abafana n’undi wese ufite uruhare ku ikipe. Umukino dufite ejo ntuzaba woroshye ariko twe turiteguye. Abakinnyi bameze neza, bari kwitoza neza ndetse twizeye ko ejo tuzabona umusaruro mwiza.”

Mashami yabwiye itangazamakuru ryo muri Mozambique ko bafite amakuru menshi ku ikipe bagiye guhura nayo ku buryo biteguye guhangana na yo.

Umutoza w’Amavubi yabajijwe kandi niba nta gitutu afite ku manota ane yasabwe mu mikino ibiri azakina muri iki cyumweru, avuga ko kuri we ntacyo, kuko mu mupira w’amaguru byose bishoboka.

Ati ”Birashoboka ko igitutu kiri mu banyamakuru no mu bitangazamakuru, amanota ane, ariko mu mupira w’amaguru tuzi ko bishoboka, ushobora gutsinda, ukanganya cyangwa ugatsindwa. Ntabwo njye ntekereza ku masezerano yanjye. Ndajwe ishinga n’ikipe yanjye n’uburyo izitwara ku yo tuzahura.”

Mashami yavuze ko kandi bishimishije kuba Amavubi azaba afite abafana bayashyigikiye muri Mozambique nk’uko bijya bigenda no mu bindi bihugu Ikipe y’Igihugu ijya gukinamo.

Ku ruhande rwa Kapiteni w’Amavubi, Niyonzima Haruna, na we yavuze ko abakinnyi bameze neza ndetse kuba ari ikipe yiganjemo abakinnyi bakiri bato ari byo bituma yitwara neza.

Ati ”Tumeze neza hano kandi turashimira Imana ko abakinnyi bose bameze neza nta mvune. Mu mupira sinavuga byinshi, twaje gukina. Ku ruhande rwanjye, Mozambique ndayubaha ariko uzaba ari umukino utoroshye.”

“Dufite abatoza beza, abakinnyi bashya kandi bakiri bato, ku bw’ibyo turi kugerageza gukina umupira ugezweho tureba ko twagera kure. CHAN no gushaka itike y’Igikombe cy’Isi bitandukanye n’umukino tuzakina ejo, ariko kugira ikipe y’abakinnyi bato biduha imbaraga.”

Haruna Niyonzima yongeye kwibutsa Abanya-Mozambique ko u Rwanda rwabatsindiye igitego 1-0 ku kibuga bazakiniraho ejo, ndetse ko no kuri iyi nshuro bishoboka.

Ati ”Ntabwo ari ubwa mbere tuje hano. Niba nibuka neza mu 2015 twabatsinze 1-0, nari ndi hano, n’umutoza ni uko. N’ejo birashoboka. Ntabwo ari mu magambo, tugomba kubikorera nubwo umukino uzaba utoroshye. Mu mupira iyo ukinira hanze ntushobora kuvuga ko wizeye gutsinda 100% ariko tuzabiharanira.”

Nyuma yo gukina uyu mukino, ku wa Gatanu, Amavubi azagaruka i Kigali yitegura umukino w’umunsi wa kabiri azakiramo Cameroun ku Cyumweru, kuri Stade ya Kigali saa 18:00.

Mu itsinda F, u Rwanda ruri kumwe na Mozambique, Cameroun na Cap-Vert.

Ikipe imwe muri iri tsinda ni yo izajyana na Cameroun mu Gikombe cya Afurika cya 2021.

Icyumba cyabereyemo ikiganiro n'itangazamakuru
Umutoza Mashami Vincent na kapiteni Haruna Niyonzima ubwo bari bageze muri iki cyumba
Kapiteni w'Amavubi Niyonzima Haruna aganira n'itangazamakuru
Mashami yavuze ko Amavubi azirikana ibyo Abanyarwanda bayitezeho
Niyonzima Haruna yibukije Abanya-Mozambique ko atari ubwa mbere u Rwanda rwaba rutsindiye Mozambique iwayo
Haruna na Mashami mbere y'uko batangira kuganira n'itangazamakuru
Ba kapiteni b’Ikipe y'Igihugu ya Mozambique mu kiganiro n'abanyamakuru
Niyifasha Didace (ubanza ibumoso) ni umwe mu banyamakuru bitabiriye iki kiganiro n'Abanyamakuru
Mashami yavuze ko nta gitutu atewe n'amanota ane yasabwe mu mikino ibiri agiye gukina, ubwo yahabwaga amasezerano y'amezi atatu muri Kanama
Umutoza w’Ikipe y'Igihugu ya Mozambique Luís Gonçalves asuhuzanya na Mashami Vincent w'Amavubi

Amafoto: Himbaza Pacifique


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza