Mashami akwiye amasezerano mashya mu Amavubi ariko agomba kubishimangira

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 29 Mutarama 2021 saa 05:09
Yasuwe :
0 0

Umutoza Mukuru w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Mashami Vincent, ashobora kongererwa amasezerano mu kwezi gutaha ubwo Shampiyona Nyafurika ihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2020) izaba irangiye.

Mashami Vincent yari yongerewe amasezerano y’umwaka umwe nk’umutoza w’Amavubi muri Mutarama 2020, asabwa kurenga amatsinda ya CHAN 2020 no kwitwara neza mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2021 n’icy’Isi cya 2022.

Nubwo amasezerano yayahawe habura amezi abiri gusa ngo atangire gushyira mu bikorwa inshingano yasinyiye, bimwe mu byo yari ategerejweho ntibyakozwe kubera icyorezo cya COVID-19 cyahise cyaduka.

Mashami ntakwiye kuzira COVID-19

Muri Werurwe 2020 ni bwo ikipe y’Igihugu yari gukina imikino ibiri yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika hamwe na Cap-Vert, muri Kamena igakina indi ibiri hamwe na Cameroun na Mozambique, ariko ibiri ya mbere yimuriwe mu Ugushyingo kubera COVID-19 mu gihe indi ibiri isigaye izakinwa muri Werurwe 2021.

Mu Ukwakira 2020 hari kuba imikino ibiri ibanza yo mu matsinda yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar, ariko kubera icyorezo cyibasiye Isi kigatuma gahunda nyinshi zisubikwa, imikino yimuriwe muri Kamena 2021.

Hagati y’ayo marushanwa yombi, kuva tariki ya 4 kugeza ku ya 25 Mata 2020 ni bwo hari hateganyijwe Shampiyona Nyafurika y’abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2020) muri Cameroun, ariko na yo birangira yimuriwe mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Ibi bivuze ko amasezerano Mashami yongerewe mu mwaka ushize, yarangiye akinnye imikino ibiri gusa y’amarushanwa , yombi yanganyijemo na Cap-Vert ubusa ku busa, nabwo idahagije mu gusuzuma umusaruro yasabwe na Minisiteri ya Siporo.

Mu mpera z’umwaka ushize, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier, yavuze ko kuba Mashami atarageze ku byo yasabwe nta cyo bitwaye kuko atari we wateje COVID-19.

Ati “Ntabwo ari umutoza wateje COVID-19, cyangwa ngo atume imikino ihagarara. Iby’amasezerano y’umutoza ntitubireba ubu, icya ngombwa ni Ikipe y’Igihugu igiye kwitegura amarushanwa.”

Ku munota wa nyuma, Mashami yagaragaje ko akwiye amasezerano mashya

Intsinzi ya 3-2 kuri Togo muri CHAN 2020 iri kubera muri Cameroun, yaje nyuma y’amezi asaga 15 Amavubi yari amaze adatsinda umukino uwo ari wo wose.

Ikipe y’Igihugu yaherukaga gutsinda iya Ethiopia iyisanze iwayo igitego 1-0 muri Nzeri 2019, mu gushaka itike y’iyi Shampiyona Nyafurika iri kubera muri Cameroun.

Kuva icyo gihe, Amavubi yakinnye imikino 11, atsindwa itatu irimo uwa Cameroun, Mozambique na Congo Brazzaville (uyu ni gicuti) mu gihe indi umunani yose yarangiye u Rwanda runganyije.

Ntiwari umusaruro mwiza kuri Mashami Vincent, aho muri iyo mikino umunani harimo ibiri u Rwanda rwahuyemo na Uganda na Maroc i Douala muri uku kwezi.

Nubwo kuba ikipe y’Igihugu yari itaratsindwa cyangwa ngo yinjizwe igitego mbere y’umukino wa Togo, gusezererwa itarenze amatsinda byari gusa n’ibishyize akadomo ku cyizere Mashami agirirwa n’abakoresha be cyane Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru (FERWAFA) ryari ryaragaragaje ko umusaruro we utamwemerera amasezerano mashya yahawe na Minisitiri ya Siporo mu mwaka ushize.

Uburyo yahinduye imikinire ku mukino wa Togo ndetse bikamuhira, u Rwanda rugatsinda ibitego 3-2, byongeye rukabona itike yo kurenga amatsinda, ibi byatumye Abanyarwanda batari bake barara mu byishimo bidasanzwe ku wa 27 Mutarama, byagaragaje ko akwiye kugirirwa icyizere.

Ku mukino wa Guinea izahura n’u Rwanda ku Cyumweru muri ¼ cya CHAN 2020, Mashami azaba asabwa gukoresha imikinire ishobora kumufasha gusezerera iki gihugu cyasoreje ku mwanya wa kane muri CHAN 2016 ndetse no kugaragariza Abanyarwanda ko bafite ikipe ishobora guhatana nubwo itabasha gukomeza.

Nk’uko byagenze kuri Johnny McKinstry wongerewe amasezerano y’imyaka ibiri nyuma yo kugeza u Rwanda muri ¼ cya CHAN 2016, byitezwe ko na Mashami azahabwa andi mashya, agatoza imikino irimo iyo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2021 izaba muri Werurwe.

U Rwanda rufite amanota abiri, inyuma ya Mozambique na Cap-Vert bifite ane ndetse na Cameroun iyoboye itsinda F n’amanota 10, ruzakira Mozambique ku wa 22 Werurwe mbere yo kwakirwa na Cameroun ku wa 30 Werurwe mu mikino yombi rusabwa gutsinda kugira ngo rwiyongerere amahirwe yo gukina iri rushanwa ruherukamo mu 2004.

Amasezerano y'umwaka umwe Mashami Vincent yahawe muri Mutarama 2020 yararangiye
Byitezwe ko Mashami Vincent azongererwa amasezerano mu kwezi gutaha nyuma yo kugeza u Rwanda muri 1/4 cya CHAN 2020

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .