00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Martin Ngoga yatorewe kuyobora Akanama gashinzwe imyitwarire muri FIFA

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 21 Gicurasi 2021 saa 07:08
Yasuwe :
0 0

Umunyarwanda Martin Ngoga usanzwe ari Umuyobozi w’Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA), yatorewe kuyobora Akanama gashinzwe imyitwarire ka FIFA nk’uko byemerejwe mu Nteko Rusange ya 71 y’Ishyirahamwe ry’umupira w’amagaru ku Isi (FIFA), yabereye i Zurich mu Busuwisi kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Gicurasi 2021.

Ngoga yari asanzwe ari umuyobozi wungirije mu Kanama gashinzwe Imyitwarire muri FIFA kuva mu 2017.

Mu Nteko Rusange ya FIFA yabereye i Zurich mu Busuwisi kuri uyu wa Gatanu nibwo hatowe abazayobora Akanama gashinzwe Imyitwarire mu myaka ine iri imbere.

Martin Ngoga yatowe nk’Umuyobozi wako ku majwi 133, atsinze abarimo umunya-Paraguay Alejando Piera wagizwe amajwi 40, umunya-Colombia Maria Claudia Rojas wari usanzwe ukayobora, we wagize amajwi 15, umunya-Canada Bruno De Vita wagize amajwi 14 na Parasuraman Subramanian wo muri Malaysia, we wagize amajwi abiri.

Abayobozi babiri bungirije b’aka Kanama batowe ni Bruno De Vita wari usanzwe kuri uwo mwanya, aho yagize amajwi 164 ndetse na Parasuraman Subramanian wagize amajwi 139.

Nubwo yagiye akora mu nzego zitandukanye z’ubuyobozi bw’Igihugu, Ngoga ni umwe mu bazwi cyane muri siporo by’umwihariko mu mupira w’amaguru akaba yarigeze no kuba Visi Perezida wa FERWAFA ubwo yayoborwaga na Gen Kazura Jean Bosco.

Mu 2019, yashyizwe mu itsinda ry’inzoberere mu mupira w’amaguru, ryashyizweho n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) kugira ngo rifashe gukora amavugurura mu Mpuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF.

Ngoga yavukiye muri Tanzania muri 1968, aba ari na ho yiga amashuri kugeza arangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu ishami ry’amategeko.

Yatangiriye akazi muri Minisiteri y’ubutabera ya Tanzania no mu biro by’Umushinjacyaha mukuru w’iki gihugu, nk’uwimenyereza umwuga.

Ageze mu Rwanda, Ngoga yakoze mu Bushinjacyaha bukuru bwa Repubulika mu yahoze ari Perefegitura ya Butare, azamurwa mu ntera yoherezwa guhagararira u Rwanda mu Rukiko rwashyiriweho u Rwanda i Arusha muri Tanzania.

Yaje kugirwa Umushinjacyaha mukuru wungirije nyuma yo gutora Itegeko Nshinga no kuvugurura inzego z’ubutabera, nyuma y’imyaka ibiri gusa yongera kuzamurwa mu ntera aba Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika y’u Rwanda.

Mbere gato yo kujya guhagararira u Rwanda muri EALA, Ngoga yayoboye Komisiyo yacukumbuye uruhare rwa BBC ku gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi muri filimi “Rwanda: The Untold Story”.

Martin Ngoga yatorewe kuyobora Akanama gashinzwe imyitwarire muri FIFA

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .