00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Manzi Thierry yerekeje mu ikipe nshya yo muri Georgia

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 9 Nyakanga 2021 saa 06:58
Yasuwe :
0 0

Uwari Kapiteni wa APR FC, Manzi Thierry, yafashe rutemikirere yerekeza i Burayi, aho agiye gukinira ikipe nshya ya FC Dila Gori yo mu Cyiciro cya Mbere muri Georgia.

Ku i saa Kumi n’ebyiri zo kuri uyu wa 9 Nyakanga 2021 ni bwo Manzi Thierry yahagurutse ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe, yerekeza muri Georgia, aho yasinyiye FC Dila Gori imyaka itatu.

Uyu mukinnyi wo hagati mu bwugarizi, yari amaze imyaka ibiri ari Kapiteni wa APR FC, aho yayifashije kwegukana Ibikombe bibiri bya Shampiyona idatsinzwe n’Igikombe cy’Intwari cya 2020.

FC Dila Gori yo muri Georgia, Manzi Thierry yerekejemo, kuri ubu iri gukina irushanwa ry’u Burayi rya UEFA Europa Conference League, aho yaraye itsinzwe umukino ubanza yanyagiwemo na MSK Žilina yo muri Slovakia ibitego 5-1.

Umukino wo kwishyura muri iri jonjora rya mbere, uzabera muri Georgia ku wa 15 Nyakanga 2021.

Manzi Thierry yakiniye Marines FC na Rayon Sports yamazemo imyaka ine mbere yo kwerekeza muri APR FC mu 2019.

Ni umwe mu bari bagize Rayon Sports yatwaye Shampiyona ya 2016/17 n’iya 2018/19, inagera muri ¼ cya CAF Confederation Cup mu 2018.

Manzi Thierry wari Kapiteni wa APR FC, yerekeje muri FC Dila Gori yo muri Georgia
Manzi yaherekejwe n'abo mu muryango we ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali i Kanombe
Ubwo Manzi Thierry yashimiraga igitego yatsinze AS Muhanga mu mukino wa Shampiyona ya 2019/20
Manzi Thierry ashyikiriza Perezida w'Icyubahiro wa APR FC, Gen James Kabarebe, igikombe cy'Intwari iyi kipe yegukanye mu 2020

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .