Manishimwe Djabel yateye umugongo APR FC, yerekeza muri Gor Mahia

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 30 Kamena 2019 saa 03:23
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ko bwamaze kumvikana na Gor Mahia kuri Manishimwe Djabel ukina hagati mu kibuga afasha abataha izamu, aho agiye kwerekeza muri iyi kipe yo muri Kenya yamutanzeho ibihumbi $30.

Uyu mukinnyi wifuzwaga na APR FC yari afite amasezerano y’umwaka umwe muri Rayon Sports nyuma yo gusinya imyaka ibiri mbere y’uko umwaka w’imikino ushize utangira.

Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru nyuma y’umukino Rayon Sports yatsinzwemo na AS Kigali mu Gikombe cy’Amahoro kuri uyu wa Gatandatu, Djabel yemeje ko bishoboka cyane ko azakinira Gor Mahia.

Ati ”Amakuru anyerekeza muri Kenya ni yo, twaravuganye dusa n’abumvikanye igisigaye ni uguhura na Rayon Sports bakaganira, ejo bazahura (uyu munsi ku Cyumweru) ntekereza ko CECAFA nshobora kuyikina muri Gor Mahia, twarumvikanye umushahara, ayo nzagurwa na yo bisa nk’aho ari njye twumvikanye kuko amasezerano yanjye arabinyemerera.”

Ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter kuri iki Cyumweru, tariki ya 30 Kamena 2019, Rayon Sports yemeje ko yamaze kwemeranywa na Gor Mahia kuri uyu mukinnyi ndetse imwifuriza amahirwe.

Manishimwe Djabel yageze muri Rayon Sports mu 2014 avuye mu Isonga FC, ayifasha kwegukana Igikombe cy’Amahoro cya 2016 na Shampiyona ya 2016/17 na 2018/19 na Rwanda Super Cup 2017.

Uyu mukinnyi ni we wari umaze iminsi yambara igitambaro cya Kapiteni wa Rayon Sports nyuma y’isezererwa rya myugariro Manzi Thierry.

Agiye muri Gor Mahia yanyuzemo abakinnyi b’Abanyarwanda nka Sibomana Abuba, Kagere Meddie na Mugiraneza Jean Baptiste mu gihe Tuyisenge Jacques wayikinagamo ari mu nzira zerekeza muri Petro Atlético yo muri Angola.

Iyi kipe yo muri Kenya izaba iri mu Rwanda guhera mu mpera z’icyumweru gitaha, aho izitabira CECAFA Kagame Cup ndetse izaba iri mu itsinda D rizakinira i Rubavu hamwe na DCMP yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, KMKM yo muri Zanzibar na AS Ports yo muri Djibouti.

Manishimwe Djabel yerekeje muri Gor Mahia FC yo muri Kenya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza