Manishimwe Djabel yashinje Rayon Sports kumubuza amahirwe yo gukinira Gor Mahia

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 2 Nyakanga 2019 saa 09:44
Yasuwe :
0 0

Umukinnyi mushya wa APR FC, Manishimwe Djabel, yavuze ko kuba atarakiniye Gor Mahia yamwifuzaga byishwe n’umwe mu bayobozi ba Rayon Sports batubahirije ibyo Gor Mahia yari yumvikanye na bo kugira ngo uyu mukinnyi abone amahirwe yo kujya gukina hanze y’u Rwanda.

Manishimwe Djabel yabitangaje ubwo yaganiraga n’itangazamakuru ku myitozo ye ya mbere yakoze yambaye umwambaro wa APR FC kuri uyu wa Mbere, hari nyuma y’amasaha 28 gusa Rayon Sports itangaje ko yamaze kumvikana na Gor Mahia kuri uyu mukinnyi watanzweho ibihumbi $30.

Mu ikabutura y’umukara, amasogi y’umweru n’umupira w’umweru wanditseho nimero 28 yigeze kwambara muri Rayon Sports, Manishimwe Djabel yerekanywe nk’umwe mu bakinnyi icyenda bashya batangiye imyitozo mu ikipe y’ingabo kuri uyu wa Mbere.

Abajijwe n’itangazamakuru uburyo byagenze kugira ngo yisange muri APR FC kandi we na Rayon Sports bari batangaje ko bumvikanye na Gor Mahia, Manishimwe Djabel yavuze ko byasaga n’ibyarangiye ariko byicwa n’umwe mu bayobozi ba Rayon Sports.

Ati” Rayon Sports yangurishije Gor Mahia, ni njye wari usigaye kumvikana na Gor Mahia, yari yabaciye ibihumbi $9 njye bagomba kumpa ibihumbi $21 n’umushahara w’ibihumbi $3000, tujya gusinyana twari kumwe n’umuntu ushinzwe kugura no kugurisha abakinnyi muri Rayon Sports witwa Sadati [Munyakazi], Umunyamabanga wa Gor Mahia amubwira ko atagomba gushyira amakuru yanjye na bo hanze."

Djabel yakomeje avuga ko nyuma yo kumvikana ko aya makuru adasohoka, nta mwanya munini waciyemo, amafoto ajya hanze kandi bikaba bitarashimishije Umuyobizi wa Gor Mahia.

Ati" Tukimara gusinya yadusabye ko yadufotora amafoto akaba ayabitse akazayasohora ari uko byarangiye, tugisohoka hashize iminota itanu tubona amafoto yageze hanze ndi kumwe n’Umunyamabanga Mukuru biramubabaza cyane."

Icyatumye atekerekeza muri Gor Mahia

Manishimwe Djabel avuga ko nyuma y’uko aya makuru agiye hanze, byamubujije amahirwe yo kuba yasinyira iyi kipe yo muri Kenya kuko hari n’undi mukinnyi wo muri Uganda yifuzaga.

Ati"Rayon Sports yashyize hanze ibyanjye na Gor Mahia bitararangira ni yo yabyishe, ubundi impamvu banshakaga cyane hari umukinnyi w’Umugande ukina ku mwanya wanjye bashakaga ko njya gusimbura we yashakaga kugenda ariko abyumvishe umuhagarariye aca inyuma ajya kuvugana na Gor Mahia bamwongerera amasezerano Umunyamabanga Mukuru atabizi akiri mu Rwanda."

Gor Mahia ngo yasabye Rayon Sports ko yabasubiza amafaranga igasubirana uyu mukinnyi cyangwa hakagira indi kipe imutwara, aho APR FC yabyumvise vuba maze ikegukana uyu musore.

Ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru Goal mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, umuyobozi wa Gor Mahia, Lordvick Aduda, yavuze ko kugeza ubu nta mukinnyi iyi kipe iragura ndetse baramutse bamuguze, bagura rutahizamu wo gusimbura Tuyisenge Jacques uzajya muri Angola.

Ati” Nta mukinnyi turagura kugeza uyu munsi. Icyabaye ni uko twumvikanye n’ikipe n’umukinnyi. Ntabwo twigeze tugera ku masezerano. Gor Mahia, dusinyisha abakinnyi habona, ntabwo twabihisha. Turabahamagara tukabibabwira mukanavugana na bo.”

“Ni byo twavuganye n’umukinnyi ariko ntacyo twari twakagezeho. Dutegereje ko umutoza aduha amazina y’abo ashaka kuko dufite umubare w’abanyamahanga tutarenza. Tuyisenge ni we wagiye, tuzanye umukinnyi mushya twazana rutahizamu aho kuba umukinnyi wo hagati mu kibuga.”

Manishimwe yari mu bakinnyi icyenda bashya APR FC yerekanye. Abandi ni: Mutsinzi Ange, Manzi Thierry, Niyonzima Olivier Sefu bavuye muri Rayon Sports, Rwabugiri Omar na Nkomezi Alexis bavuye muri Mukura, Ahishakiye Hertier na myugariro Niyigena Clément bavuye muri Marines na Mushimiyimana Mohamed wavuye muri Police FC.

Manishimwe Djabel yahawe ikaze n'Umuyobozi wungirije wa APR FC, Maj. Gen. Mubaraka Muganga witabiriye imyitozo ya mbere y'abakinnyi icyenda bashya
Djabel yisanze muri APR FC, yari yishimye ku maso
Manishimwe Djabel aganira na Hakizimana Muhadjiri usanzwe ukinira APR FC mu myitozo ya mbere abakinnyi bombi bahuriyemo batari mu ikipe y'Igihugu
Manishimwe Djabel yatangiye imyitozo muiri APR FC kuri uyu wa Mbere
Djabel yavuze ko Umwe mu bayobozi ba Rayon Sports yamubujije amahirwe yo gukinira Gor Mahia

Amafoto: Ntare Julius


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza