Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 3 Ugushyingo 2018 nibwo Manishimwe Djabel yahuje inshuti n’abagize umuryango we kuri Galaxy Hotel mu muhango wo gusaba umukunzi we ko babana akaramata nk’umugabo n’umugore.
Muri uyu muhango Djabel yashyigikiwe n’abandi bakinnyi ba Rayon Sports nka; Kapiteni Manzi Thierry, Mugisha François Master, Bimenyimana Bonfils Caleb, Ndayisenga Kassim na Tumushime Ally Tidjan. Bari kumwe kandi n’umutoza wabo Robertinho.
Uyu mukinnyi wavutse tariki 10 Gicurasi 1997 afashe umwanzuro wo kubana na Niyitunganye Kawthar uvuka i Nyanza aho bamenyaniye mu 2015 ubwo Rayon Sports yakoreraga muri ako karere.
Manishimwe yabwiye IGIHE ko azarushinga bitarenze Mutarama 2019 ngo yafashe uyu umwanzuro akiri muto kuko idini rye ribimwemerera.
Ati “Ntabwo hakiri kare kuko mfite imyaka inyemerera gushinga urugo. N’idini ryacu (Islam) ridusaba gushing urugo tukiri bato kugira ngo twirinde ibishuko kuko ubuzima bwa gisore nibwo duhura n’ibishuko byinshi kandi ubusanzwe ari imyaka yo kubaka ubuzima. Nahisemo kurushinga kuko uyu mukobwa tugiye kurushinga azamfasha kubwubaka neza”
Yakomeje yemeza ko uyu mukobwa bamaze imyaka itatu ari inshuti ariko bamaze umwaka umwe bakundana, yamukundiye ko ari umunyakuri.
Uyu musore uherutse kongera amasezerano y’imyaka ibiri muri Rayon Sports aho ahembwa ibihumbi 800 Frw, ari mu bakinnyi bazakoreshwa mu Ikipe y’Igihugu Amavubi y’abatarengeje imyaka 23 izahangana na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo tariki 14 Ugushyingo 2018 mu gushaka itike y’igikombe cya Afuruka kizabera mu Misiri mu 2019.






TANGA IGITEKEREZO