Mambas ya Mozambique izakina n’Amavubi yageze i Kigali yambaye ‘face shield’

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 22 Werurwe 2021 saa 06:41
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’Igihugu ya Mozambique, Mambas, izakina n’Amavubi ku wa Gatatu, yageze i Kigali ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, abayigize bose bambaye ibirahuri bitwikira mu maso ‘face shield’ n’udupfukamunwa mu kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.

Mozambique izakirwa n’u Rwanda ku wa Gatatu tariki ya 24 Werurwe saa cyenda mu mukino w’umunsi wa gatanu wo mu itsinda F ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2021 kizaba mu ntangiriro z’umwaka utaha.

Itsinda ry’abantu 50 bagize ikipe yayo, barimo n’abakinnyi, bahagarutse i Maputo mu gitondo, bakora urugendo rw’amasaha ane, aho bageze i Kigali ahagana saa sita n’igice z’amanywa.

Bahise bajya gucumbikirwa muri Lemigo Hotel ndetse bafashwe ibipimo bya COVID-19, bakaza gutegereza ibisubizo bari mu kato nk’uko amategeko abigena.

Mu bakinnyi 21 bageze i Kigali, umwe gusa, Clésio Baúque, ukinira Zira FK yo muri Azerbaijan, ni we ukina i Burayi wazanye n’abandi.

Kapiteni wa Mozambique, Gaspard Elias Pelembe bakunze kwita Domínguez, ategerejwe mu rucyerera rwo ku wa Kabiri, kuko ibipimo bya COVID-19 yafatiwe muri Afurika y’Epfo byatumye aterekeza i Maputo ku Cyumweru.

Uyu mugabo ugomba guca i Addis Abeba, akagera i Kigali saa saba z’ijoro, araba ari kumwe na Kambala ukinira Baroka FC na Chico Muchanga wa TS Sporting, bose bakina muri Afurika y’Epfo.

Ibisubizo byose nibiboneka mu gitondo ku wa Kabiri, Mozambique izakorera imyitozo kuri Stade ya Kigali saa cyenda, amasaha 24 mbere y’uko haba umukino nk’uko amategeko abigena.

Mu kiganiro n’abanyamakuru yakoze mbere yo kuva muri Mozambique, umutoza Luís Gonçalves yavuze ko atarakura amaso ku bakina i Burayi barimo Mexer wa Bordeaux na Reinildo wa Lille FC mu Bufaransa, asaba Ishyirahamwe rya ruhago muri icyo gihugu (FMF) kugira icyo rikora bakaboneka.

Mozambique irasabwa byibuze amanota ane mu mikino ibiri izahuramo n’u Rwanda (i Kigali) na Cap-Vert (i Maputo) kugira ngo yizere kujya mu Gikombe cya Afurika cya 2021 kizabera muri Cameroun mu ntangiriro z’umwaka utaha.

Inkuru bifitanye isano: Mozambique yitegura Amavubi iri mu mibare igoranye: Batatu barwaye COVID-19

Ikipe y'Igihugu ya Mozambique yageze i Kigali ku gicamunsi yambaye 'face shield' /Ifoto: LANCEMZ
Mambas izakina n'Amavubi ku wa Gatatu, icumbikiwe kuri Lemigo Hotel /Ifoto: LANCEMZ

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .