00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mali izakina n’u Rwanda yahamagaye abatarimo amazina abiri akomeye

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 27 Kanama 2021 saa 09:42
Yasuwe :
0 0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Mali, Mohamed Magassouba, yahamagaye abakinnyi 28 azifashisha mu mikino ibiri yo mu itsinda E ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022 aho azahera ku Rwanda, ariko batarimo Yves Bissouma wa Brighton na Moussa Marega wa Al Hilal.

Mu bakinnyi ba Mali bahamagawe ku wa Kane, abasanzwe bagenderwaho barimo Samassekou, Amadou Haïdara, Kiki Kouyaté, Hamari Traoré, Moussa Doumbia, Djenepo na El Bilal Touré.

Harimo kandi abakinnyi bane bashya barimo batatu bakina mu Bufaransa: Lassine Sinayoko (Auxerre/ Afite imyaka 21, yatsinze ibitego bibiri muri uyu mwaka w’imikino muri Ligue 2), Mahamadou Doucouré (Nîmes, na we ufite imyaka 21), Mahamé Siby ukina hagati (afite imyaka 25 , yakinnye iminota 14 muri L1 akinira Strasbourg muri uyu mwaka w’imikino) n’umunyezamu Ismael Diawara w’imyaka 26. Yavukiye muri Suède ndetse azakina Champions League uyu mwaka ari muri Malmo.

Mali izabanza kwakira u Rwanda mu mukino uzabera i Agadir muri Maroc tariki ya 1 Nzreri 2021 mu gihe izakurikizaho Uganda tariki ya 6 Nzeri i Kampala.

Abakinnyi 28 Mali yitabaje:

Djigui Diarra(Young Africans), Bosso Ibrahim Mounkoro(TP Mazembe), Mohamed Niare(Stade Malien), Ismael Diarra Diawara(Malmo), Hamari Traoré(Rennes), Falaye Sacko(Guimaraes), Charles Blonda Traoré (FC Nantes), Mamadu Fofana(Amiens), Boubacar Kiki Kouyaté (Metz), Senou Coulibaly(Dijon), Mahame Siby (Strasbourg), Diadie Samassekou(Offenheim), Lassana Coulibaly (Salernitana), Aliou Dieng(Al Ahly), Mohamed Camara(Red Bull Salzburg), Cheick Oumar Doucoure(RC Lens), Amadu Haidara(RS Leipzig), Adama Traore(Hatayspor), Kouame Nguessan Rominigue(Troyes), Moussa Djenepo(Southampton), Adama Traoré (S. Tiraspol), Moussa Doumbia(Reims), Ibrahim Kane (Vorskla), El Bilal Touré (Reims),Ibrahima Koné (Sarspborg), Mahamadu Doucoure(Nimes), Lasine Sinayoko(AJ Auxerre) na Hamidu Sinayoko (11 Createurs).

Moussa Marega ntiyahamagawe mu bakinnyi ba Mali bazakina n'u Rwanda
Yves Bissouma na we ntiyahamagawe mu ikipe ya Mali izakina imikino ibiri mu kwezi gutaha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .