00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Lionel Messi yasinye amasezerano anahabwa nimero 30 muri Paris Saint-Germain (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 11 Kanama 2021 saa 07:18
Yasuwe :
0 0

Lionel Messi watandukanye na FC Barcelone nyuma yo gusoza amasezerano, yasinye imyaka ibiri muri Paris Saint-Germain ndetse azajya yambara nimero 30.

Messi w’imyaka 34, ashobora kandi gukina undi mwaka umwe muri iyi kipe yo mu Bufaransa mu gihe impande zombi zakwemeranya gukomezanya.

Uyu mukinnyi w’Umunya-Argentine nta kipe yari afite kuva tariki ya 1 Nyakanga 2021 nyuma yo gusoza amasezerano muri FC Barcelone yagezemo akiri muto, akaba yari ayimazemo imyaka 21.

FC Barcelone yari yagerageje kongerera Messi amasezerano ndetse uyu mukinnyi yemeye kugabanya umushahara kugeza kuri 50%, ariko ikipe igorwa n’amikoro n’imikorere ya LaLiga.

Nyuma yo kwerekeza mu Bufaransa kuri uyu wa Kabiri nyuma ya saa Sita, Messi yakorewe isuzuma ry’ubuzima, asinya imyaka ibiri ndetse yerekanwa nk’umukinnyi mushya.

Aganira n’urubuga rwa internet rwa Paris Saint-Germain, Messi yagize ati “Ntegereje gutangira urugendo rushya hano i Paris. Ikipe n’icyerekezo cyayo bihura cyane n’intego zanjye.”

Yakomeje agira ati “Nzi uburyo abatoza n’abakinnyi bari hano ari abanyempano. Niteguye gukorana na bo, tukubaka ikintu gikomeye ku ikipe n’abafana. Si njye uzabona nkandagiza ikirenge mu kibuga cya Parc des Princes.”

Perezida wa Paris Saint-Germain, Nasser al-Khelaifi, yavuze ko kugira Messi bizafasha iyi kipe gukora amateka ku Isi.

Ati “Nishimiye ko Messi yahisemo kuza muri Paris St-Germain kandi dutewe ishema no kumuha ikaze i Paris hamwe n’umuryango we.”

Messi ufatwa nk’umwe mu bakinnyi beza babayeho mu mupira w’amaguru, yatsinze ibitego 672 mu mikino 778 yakiniyemo FC Barcelone kuva ayigezemo afite imyaka 13.

Uretse kuyihesha ibikombe 35, we yatwaye Ballon d’Or esheshatu.

Yabaye umukinnyi wa gatanu mushya uguzwe na Paris Saint-Germain muri iyi mpeshyi nyuma ya Georginio Wijnaldum, Sergio Ramos, Gianluigi Donnarumma na Achraf Hakimi.

Messi uzaganira n’abanyamakuru ku wa Gatatu saa Tanu za mu gitondo kuri Parc des Princes, ashobora gukinira PSG bwa mbere ubwo izaba yakiriye Strasbourg ku wa Gatandatu.

Perezida wa Paris Saint-Germain, Nasser al-Khelaifi na Messi ubwo impande zombi zasinyaga amasezerano y'imyaka ibiri
Messi yerekanywe mu mwambaro wa Paris Saint-Germain
Messi atambuka muri Parc des Princes aho Paris Saint-Germain yakirira imikino yayo
Lionel Messi yahawe nimero 30 muri PSG

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .