Lionel Messi yasezeranye agahinda Neymar ugiye kwerekeza muri PSG

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 2 Kanama 2017 saa 05:41
Yasuwe :
0 0

Ibyatangiye bisa n’ibihuha ko rutahizamu wa FC Barcelona Neymar azerekeza muri Paris Saint-Germain ku kayabo ka miliyoni 198 z’ama Pound birasa n’ibigiye kurangira ndetse abakinnyi batandukanye bakinanaga barimo Messi bamaze kumusezeraho.

Kuri uyu wa Gatatu nibwo mu buryo bweruye, FC Barcelona yemeje ko Neymar yamaramaje ashaka kwerekeza mu Bufaransa mu ikipe ya Paris Saint-Germain ndetse yahawe uburenganzira bwo kujya kuvugana nayo aho igomba kumutangaho akayabo ka miliyoni 198 z’ama Pound, katari katangwa ku wundi mukinnyi mu mateka.

Uyu rutahizamu w’imyaka 25 ukomoka muri Brazil, yasanze bagenzi be bakinanaga muri FC Barcelona mu myitozo mu gitondo abasezeraho gusa Lionel Messi wari inshuti ye magara abicishije kuri Instagram, yanditseho amagambo yuje agahinda ashyiraho n’ifoto asezera kuri Neymar bari bamaranye imyaka hafi itanu.

Messi yagize ati “Byari iby’agaciro kenshi kumarana iyi myaka yose nawe nshuti yanjye Neymar. Nkwifurije amahirwe mu rugendo rushya rw’ubuzima utangiye. Tuzasubira. Ndagukunda.”

Neymar yageze muri FC Barcelona mu 2013 aguzwe arenga miliyoni 70 z’ama pound. Kuva ubwo yafatanyaga na Messi kuyobora ubusatirizi bw’iyi kipe bayifasha kwegukana ibikombe bitandukanye birimo UEFA Champions League, shampiyona, Copa del Rey n’ibindi.

Lionel Messi na Neymar bamaze igihe ari inshuti ariko bashobora gutandukana
Neymar (iburyo) ashobora kuzahangana na Messi muri Champions League y’umwaka utaha
Suarez, Neymar na Messi bishimira igitego batsinze Atletico Madrid muri Mutarama 2015

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza