00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Lionel Messi uhangayikishije PSG, yagiye kwivuriza i Madrid

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 5 Ugushyingo 2021 saa 11:11
Yasuwe :
0 0

Rutahizamu wa Paris Saint-Germain, Lionel Messi, yagaragaye i Madrid muri Espagne ku wa Kane, aho yagiye kwivuza imvune afite mu ivi.

Lionel Messi ntiyakinnye umukino wa UEFA Champions League ubwo Paris Saint-Germain yanganyaga na RB Leipzig ibitego 2-2 ku wa 3 Ugushyingo 2021.

Amashusho yashyizwe hanze na televiziyo LaSexta ku wa Kane, yagaragaje Messi agiye ku ivuriro ry’i Madrid mu gihe umukino yaherukaga kugaragaramo atawusoje, aho yavuye mu kibuga mu kiruhuko cy’igice cya mbere ubwo PSG yatsindaga Lille ibitego 2-1 ku wa Gatanu w’icyumweru gishize.

Byitezwe ko atazagaragara mu mukino wa Bordeaux uteganyijwe ku wa Gatandatu mbere y’uko yitabira ubutumire bw’Ikipe y’Igihugu ya Argentine yamuhamagaye muri uku kwezi.

Mu masezerano uyu mukinnyi yagiranye na PSG ubwo yayerekezagamo muri Kanama, harimo ko gukinira Argentine bigomba kuba amahitamo ye ya mbere.

Hejuru y’ibyo, Messi yasabye ko mu gihe yaba afite imvune, yajya asurwa n’abaganga b’Ikipe y’Igihugu ya Argentine mu myitozo ya PSG kugira ngo bamwiteho.

Nyuma y’umukino wa Lille, Umuyobozi wa Siporo muri PSG, Leonardo, yavuze ko bafite impungenge ku mvune ya Lionel Messi.

Ati “Biragoye kubisobanura, muri aya mezi abiri, yamaze igihe kirekire muri Argentine kurusha i Paris. Mu kiruhuko cy’amakipe y’ibihugu giheruka yakinnye imikino itatu. Yaragiye aragaruka, arongera aragenda, aragaruka none ubu afite ibibazo by’imitsi.”

Bivugwa ko imvune Messi afite uyu munsi ari iyavuye ku igongana ryabaye hagati ye na Luis Martinez wa Venezuela ku wa 3 Nzeri.

Paris Saint-Germain itewe impungenge na gahunda za Messi zo kongera kujya gukinira Argentine nyamara ikeneye gutsinda imikino iri imbere nyuma yo kunganya na RB Leipzig.

Mu mikino mpuzamahanga izaba muri uku kwezi, Argentine izahura na Uruguay ndetse na Brésil mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022.

Lionel Messi ntiyakinnye umukino wa RB Leipzig ku wa Gatatu kubera imvune
Messi yagaragaye i Madrid ku wa Kane, aho yagiye kwivuza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .