00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Lionel Messi n’abarimo Ramos bakiriwe bidasanzwe n’abafana ba Paris Saint-Germain (Amafoto)

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 15 Kanama 2021 saa 12:46
Yasuwe :
0 0

Abakinnyi bashya ba Paris Saint-Germain barimo Lionel Messi na Sergio Ramos, baraye bakiriwe bidasanzwe n’abafana b’iyi kipe mbere y’umukino yatsinzemo Strasbourg ibitego 4-2 kuri Parc des Princes.

Muri ibi birori byabaye ku wa Gatandatu, Parc des Princes yari yuzuye abafana basaga ibihumbi 47 ku nshuro ya mbere nyuma mu mezi 17 bitewe na COVID-19 mu gihe kandi yafunguwe saa Kumi n’ebyiri, isaha imwe mbere y’ibihe bisanzwe.

Abafana bari babukereye, bakoze ibyapa biriho amagambo atandukanye arimo “Bienvenido Ramos”, “Welkom Wijnaldum”, “Benvenuto Donnarumma”, “Bienvenido Messi”... Mu rwego rwo guha ikaze Lionel Messi n’abandi bakinnyi bashya Paris Saint-Germain.

Umukinnyi werekanywe mbere y’abandi ni Achraf Hakimi, akurikirwa na Georginio Wijnaldum, Gianluigi Donnarumma na Sergio Ramos mu gihe Lionel Messi yakiriwe bwa nyuma ndetse buri umwe akaba yagize icyo abwira abafana.

Lionel Messi w’imyaka 34, yasinyiye Paris Saint-Germain imyaka ibiri muri iki cyumweru nyuma yo kumara imyaka 21 muri FC Barcelone.

Gusa, we na bagenzi be barimo Sergio Ramos, Gianluigi na Donnarumma ntibagaragaye mu mukino Paris Saint-Germain yatsinzemo Strasbroug ibitego 4-2 mu gihe Georginio Wijnaldum na Achraf Hakimi babanje mu kibuga.

Ibitego bya Mauro Icardi, Kylian Mbapé, Julian Draxler na Pablo Sarabia byafashije PSG kuzuza amanota atandatu mu mikino ibiri ya Ligue 1 imaze gukina.

Strasbourg yasoje umukino ari abakinnyi 10 mu kibuga nyuma y’ikarita ya kabiri y’umuhondo yabonywe na Alexander Djiku, yatsindiwe na Kevin Gameiro ndetse na Ludovic Ajorque.

Abafana ba Paris Saint-Germain bari bitabiriye ari benshi kuri Parc des Princes
Lionel Messi yabanje kwiyereka abafana gato mbere y'uko ahamagarwa ngo ajye mu kibuga aho bamubona bose
Messi asuhuza abafana ba PSG bari buzuye Parc des Princes
Lionel Messi na Sergio Ramos bakundaga guhanganira muri El Clasico, ubu ni abakinnyi bashya ba Paris Saint-Germain
Lionel Messi yagowe no kumva uwari uyoboye ibi birori kubera urusaku rw'abafana
Achraf Hakimi, Wijnardum, Donnarumma, Ramos na Messi berekanwa nk'abakinnyi bashya ba PSG kuri Parc des Princes
Messi yashimiye abafana uburyo bamwakiriye
Paris Saint-Germain yatsinze Strasbrourg ibitego 4-2 mu mukino wabaye ku wa Gatandatu
Messi yarebye uyu mukino yicaranye na Neymar bagiye kongera gukinana nyuma yo kubana muri FC Barcelone hagati ya 2013 na 2017

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .