00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Lionel Messi muri Paris St-Germain byarangiye; ‘Visit Rwanda’ yungutse ambasaderi mushya

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 10 Kanama 2021 saa 02:01
Yasuwe :
0 0

Lionel Messi wari umaze imyaka 17 akinira FC Barcelone, yemeye kwerekeza muri Paris Saint-Germain ku masezerano y’imyaka ibiri.

Messi w’imyaka 34, yatandukanye na FC Barcelone nyuma y’uko inaniwe kumwongerera amasezerano mu cyumweru gishize bitewe n’amikoro make n’ibibazo by’imikorere muri LaLiga.

Umunyamakuru Guillaume Balague ukurikirana cyane umupira w’amaguru muri Espagne, ari mu batangaje ko Messi yamaze kumvikana na Paris Saint-Germain amasezerano y’imyaka ibiri, ishobora kwiyongeraho undi umwe.

Yagize ati “Byamaze kwemezwa. Lionel Messi agiye kuba umukinnyi wa PSG. Ni ko bimeze, byarangiye. Byabaye mu minota mike ishize.”

PSG itozwa na Maurico Pochettino, yabaye iya kabiri mu mwaka ushize w’imikino, inyuma ya Lille yatwaye igikombe cya Ligue 1.

Messi ufatwa nk’umwe mu bakinnyi b’ibihanganye babayeho mu mupira w’amaguru, yatsinze ibitego 672 mu mikino 778 yakiniyemo FC Barcelone yagezemo afite imyaka 13.

Yatwaye Ballon d’Or inshuro esheshatu mu gihe kandi yatwaranye na FC Barcelone ibikombe 35.

Muri Paris Saint-Germain agiye kuhasanga Neymar bakinanye hagati ya 2013 na 2017 mu gihe bombi bazakinana n’Umufaransa Kylian Mbappé mu busatirizi.

Messi araba umukinnyi wa kane mushya wa Paris Saint-Germain uguzwe nta mafaranga atanzweho, nyuma y’Umuholandi Georginio Wijnaldum, myugariro w’Umunya-Espagne Sergio Ramos n’umunyezamu w’Umutaliyani Gianluigi Donnarumma.

Undi mukinnyi mushya iyi kipe yo mu Bufaransa yaguze ni Umunya-Maroc Achraf Hakimi wavuye muri Inter Milan yo mu Butaliyani.

PSG yakinnye umukino wa nyuma wa UEFA Champions League mu 2020, itsindwa igitego 1-0 na Bayern Munich.

Biteganyijwe ko Messi yerekeza i Paris kuri uyu wa Kabiri, agashyira umukono ku masezerano ndetse akerekanwa nk’umukinnyi mushya ku buryo yakina umukino wa Strasbourg ku wa Gatandatu.

Visit Rwanda yungutse ambasaderi mushya

Guhera mu Ukuboza 2019, u Rwanda rwagiranye ubufatanye na Paris Saint-Germain, buzamara imyaka itatu bugamije kureshya abashoramari no gukomeza kuba icyerekezo kibereye ubukerarugendo.

Muri ubu bufatanye, ikirango cya Visit Rwanda kigaragazwa kuri Stade ya Parc des Princes aho PSG yakirira imikino yayo ndetse no ku mugongo ku myenda iyi kipe ikoresha mu myitozo no mu gihe cyo kwishyushya mbere y’imikino, yaba iyo yambara yasuye indi kipe cyangwa iyo yambara iwayo muri Shampiyona y’u Bufaransa, Ligue 1.

Lionel Messi agiye kwiyongera ku bandi bakinnyi bakomeye ba Paris Saint-Germain bakunze kugaragara bamamaza u Rwanda n’ibyiza byarwo.

Mu biganiro byahuje abahagarariye Paris Saint-Germain na Minisiteri ya Siporo, hemejwe ko iyi kipe izubaka ishuri ry’umupira w’amaguru mu Karere ka Huye ndetse biteganyijwe ko rizatangira ibikorwa byaryo muri Nzeri 2021, aho ku ikubitiro rizakira abana 200 bo muri ako Karere.

Lionel Messi wakiniraga FC Barcelone yumvikanye imyaka ibiri na Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa
Messi agiye kwiyongera kuri Sergio Ramos mu bakinnyi bashya PSG yaguze muri iyi mpeshyi
Nemar, Messi na Mbappé ni bo bazaba bagize ubusatirizi bwa Paris Saint-Germain ifitanye ubufatanye n'u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .