Messi yabigezeho ku wa Gatandatu mu mukino wa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Espagne (La Liga) ubwo FC Barcelone yatsindaga Alaves ibitego 5-1 ku wa Gatandatu.
Uyu mugabo w’imyaka 33 umaze kwegukana Ballon d’Or inshuro esheshatu, yatsinze ibitego bibiri muri uyu mukino ndetse ashobora gukora amateka yo kuba umukinnyi wa mbere ukiniye FC Barcelone imikino myinshi ya La Liga ubwo izaba yakinnye na Cádiz ku wa 21 Gashyantare.
Lionel Messi umaze gukina imikino 759 mu marushanwa yose, ashobora kandi kuzakuraho agahigo ka Xavi wayikiniye imikino 767 nyuma yo kuva mu ikipe yayo y’abato ‘La Masia’.
Messi amaze gutsinda ibitego 651 kugeza ubu, ndetse ni we mukinnyi watsinze ibitego byinshi mu mateka ya FC Barcelone.
Andres Iniesta ni uwa gatatu mu bamaze gukina imikino myinshi ya shampiyona muri Barcelone na 442, Sergio Busquets amaze gukina 399, mu gihe Carles Puyol yakinnye 392.
Gerard Piqué ni undi mukinnyi uri mu 10 ba mbere ugikina, aho amaze gukinira FC Barcelone imikino 354 muri La Liga.
Umukino wa mbere Messi yakinnye muri La Liga ni uwo ku wa 16 Ukwakira 2004 ubwo FC Barcelone yakinaga na Espanyol ndetse uwo mwaka w’imikino warangiye akinnye imikino itandatu.
Mu myaka 16 amaze ayikinira, yayifashije kwegukana ibikombe 10 bya Shampiyona na bine bya Champions League.
Kuri ubu, FC Barcelone iri ku mwanya wa kabiri muri La Liga n’amanota 46, irushwa amanota icyenda na Atlético Madrid ya mbere mu gihe izakira Paris Saint-Germain ku wa Kabiri mu mukino ubanza wa 1/8 cya Champions League.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!