Leta Zunze Ubumwe za Amerika zegukanye igikombe cy’Isi mu mupira w’amaguru mu bagore

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 7 Nyakanga 2019 saa 11:47
Yasuwe :
0 0

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zegukanye igikombe cy’Isi cy’abagore ku nshuro ya kane nyuma yo gutsinda u Buholandi ibitego bibiri ku busa mu mukino wa nyuma wabereye mu Mujyi wa Lyon mu Bufaransa.

Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa, ariko Leta Zunze Ubumwe za Amerika arizo zabashije gushaka uburyo bwinshi bwabyara ibitego ariko umuzamu w’u Buholandi, Van Veenendaal, akaba ibamba.

Mu gice cya kabiri, Amerika yakomeje gusatira cyane ndetse irema uburyo bwinshi bwashoboraga kubyara ibitego ari nako byagenze ku munota wa 60.

Igitego cya mbere cyatsinzwe na kapiteni wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Megan Rapinoe, kuri penaliti yatanzwe hamaze kwitabazwa VAR nyuma y’ikosa ryakorewe Alex Morgan mu rubuga rw’amahina.

Rapinoe watsinze igitego, afite imyaka 34 ndetse asanzwe akinira Reign FC yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ni umugore wakunze kutumvikana na Perezida Trump ndetse yari yaranavuze ko mu gihe bazegukana iki gikombe, we na bagenzi be batazakijyana muri White House mu muhango wo kukimurikira Perezida.

Ubwo haririmbwaga indirimbo zubahiriza ibihugu byombi, Rapinoe niwe mukinnyi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika utigeze uyiririmba.

Ibyishimo byari byinshi ubwo Amerika yegukanaga igikombe

Ku munota wa 69, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zabonye igitego cya kabiri ari nacyo cyashimangiye intsinzi, ku ishoti rikomeye ryatewe na Rose Lavelle nyuma yo gucenga ba myugariro b’u Buholandi.

Igitego Rapinoe yatsinze muri uyu mukino, cyamuhesheje kurangiza iri rushanwa ari imbere n’ibitego bitandatu anganya na Alex Morgan ibitego n’umubare w’imipira ivamo igitego gusa bagatandukanira ku minota bakinnye, ari nayo mpamvu Rapinoe yahawe igihembo cy’umukinnyi watsinze ibitego byinshi kuko yakinnye mike kubera imvune.

Yanahawe kandi igihembo cy’umukinnyi mwiza w’irushanwa.

Irushanwa riheruka ryari ryabereye muri Canada, u Buyapani buza ku mwanya kabiri, bukurikiwe n’u Bwongereza hamwe n’u Budage mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari nayo yari yaryegukanye.

Kuwa 20 Werurwe 2020 FIFA izatangaza igihugu kizemererwa kwakira irushanwa ritaha rizaba mu 2030.

Byabaye ngombwa ko hitabazwa VAR kugira ngo hemezwe penaliti ya Amerika
Umusifuzi ubwo yemezaga ko ari penalitiki
Rapinoe niwe wafunguye amazamu kuri penalitiki
Rose Lavelle yishimira igitego cy'intsinzi yahesheje Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Parc Olympique Lyonnais i Lyon yari yuzuye
Perezida Emmanuel Macron na Kylian Mbappé bakurikiye uyu mukino

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza