Kwizera Pierrot muri 11 Rayon Sports ibanza mu kibuga ihanganye na Young Africans

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 16 Gicurasi 2018 saa 04:38
Yasuwe :
0 0

Rayon Sports ihagarariye u Rwanda mu mikino ya CAF Confederation Cup, kuri uyu wa Gatatu irisobanura na Young Africans yo muri Tanzania, yagaruye umwe mu bakinnyi ngenderwaho bayo, Kwizera Pierrot, wari wabanje hanze ku mukino wa Gor Mahia.

Iyi kipe yabaye iya mbere mu Rwanda igeze mu matsinda y’iri rushanwa, nyuma y’umukino wa mbere yanganyijemo na Gor Mahia igitego 1-1 ikaba isabwa kwitwara neza mu wa kabiri aho yasuye Young Africans muri Tanzania kugira ngo yiyongerere amahirwe yo kuzagera muri ¼.

Mu bakinnyi Ivan Minnaert atajyanye bakomeye barimo myugariro Usengimana Faustin wahagaritswe n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) na Nahimana Shassir wari umaze iminsi yarivumbuye yanga gukora imyitozo asubira iwabo i Burundi nta ruhushya.

Uyu mutoza wavuye mu Rwanda yijeje abafana ko agiye gushaka amanota atatu, yatangaje ko muri uyu mukino utangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba abanza Kapiteni Ndayishimiye Eric Bakame mu izamu, agarura mu kibuga Kwizera Pierrot wari umaze iminsi afite imvune naho ku busatirizi yakoresheje Shabani Hussein Tshabalala na Ismaila Diarra, akuramo Mbondi udahagaze neza.

Young Africans nayo irakina uyu mukino idafite Said Juma bakunze kwita ‘Makapu’ wahagaritswe kubera amakarita abiri y’umuhondo yabonye mu mikino iheruka ya CAF, uyu yiyongeraho Papy Tshishimbi wasubiye iwabo muri Congo Kinshasa, Donald Ngoma ufite imvune na Ibrahim Ajib ufite ibibazo by’umuryango.

Uyu mukino uhuza Rayon na Young Africans ni uwa kabiri wo mu matsinda muri Caf Confederation Cup. Rayon Sports yanganyije na Gor Mahia yo muri Kenya 1-1 mu mukino wa mbere mu gihe Young Africans yanyagiwe na USM Alger 4-0.

Abakinnyi 11 babanza mu kibuga ku ruhande rwa Rayon Sports: Ndayishimiye Eric, Ange Mutsinzi Jimmy, Rutanga Eric, Mugabo Gabriel, Manzi Thierry, Nyandwi Saddam, Mugisha François, Kwizera Pierrot, Manishimwe Djabel, Ismaila Diarra na Shabani Hussein Tshabalala.

Abasimbura: Ndayisenga Kassim, Irambona Eric, Yannick Mukunzi, Bimenyimana Caleb, Chist Mbondi, Muhire Kevin na Mugume Yassin.

Abakinnyi 11 babanza mu kibuga ku ruhande rwa Young Africans:Youthe Rostand, Hassan Kessy, Gadiel Michael, Andrew Vincent, Kelvin Yondani, Thaban Kamusoko, Yusuph Mhilu, Pius Buswita, Obrey Chirwa, Juma Mahadhi na Geofrey Mwashiuya.

Abasimbura: Ramadhani Kabwili, Abdalah Shaibu Ninja, Pato Ngonyani, Raphael Daudi, Emmanuel Martin, Yohana Mkomola na Amiss Tambwe.

Kwizera Pierrot ntiyari yabanje mu kibuga ku mukino wahuje Rayon Sports na Gor Mahia yo muri Kenya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza