00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kwizera Olivier yisubiyeho, ahita ahamagarwa mu Amavubi

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 12 Kanama 2021 saa 05:46
Yasuwe :
0 0

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu “Amavubi”, Mashami Vincent, yahamagaye Kwizera Olivier mu bakinnyi 39 bagiye kwitegura imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi kizabera muri Qatar mu 2022.

Ku wa 22 Nyakanga 2021 ni bwo Kwizera Olivier, umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ na Rayon Sports, yari yatangaje ko yasezeye gukina ruhago, avuga ko hari ibindi agiye gukora.

Ni icyemezo yafashe nyuma y’igihe yari amaze yumvikana mu itangazamakuru atavugwaho inkuru nziza; zirimo izo gutoroka mu mwiherero wa Rayon Sports mu Nzove no gukoresha ibiyobyabwenge.

Ku wa 6 Nyakanga 2021, Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwamuhanishije igifungo cy’umwaka umwe usubitse nyuma y’uko we na bagenzi be barindwi bahamijwe icyaha cyo gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi.

Nyuma yo kurekurwa no gusezera kuri ruhago, benshi bahise basaba Kwizera kwisubiraho kuri icyo cyemezo ariko yararuciye ararumira kugeza kuri uyu wa 12 Kanama 2021, ubwo yeruye akavuga ko yisubiyeho.

Mu magambo ye yijeje Abanyarwanda ko atazongera kubatenguha, ngo asubire mu makosa yahozemo.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instragram yagize ati “Nyuma yo kubitekerezaho, nafashe umwanzuro wo kugaruka. Ndizera ko ngifite byinshi byo gutanga muri Club no mu ikipe y’igihugu. Nanejejwe n’ubutumwa bushyigikira buvuye kuri buri umwe. Hari byinshi nakoze bitashimishije umuryango Nyarwanda gusa ndabasezeranya ko bitazasubira ukundi. Mwarakoze ku bw’urukundo mwakomeje kungaragariza muri uru rugendo kuva natangira gukina umupira w’amaguru.”

Umunyezamu Kwizera Olivier waherukaga gusezera burundu ku mupira w'amaguru yisubiyeho

Ubwo yasezeraga, Kwizera yavuze ko nta masezerano agifitanye na Rayon Sports ariko Perezida w’iyi kipe, Uwayezu Jean Fidèle, yaburiye amakipe yifuza kumusinyisha avuga ko bagomba kubanza kuyinyuraho.

Amakuru yakunze kuvugwa araganisha uyu musore gukinira APR FC, ikipe yanyuzemo mu myaka yo hambere ariko akaza gutandukana na yo.

Mu buryo busa n’impurirane, nyuma yo kwandika asaba imbabazi, Kwizera Olivier yahise atangazwa mu bakinnyi bahamagawe n’Umutoza Mashami Vincent.

Ikipe y’Igihugu yahamagawe kuri uyu wa 12 Kanama 2021, igomba gukina imikino ibiri yo mu itsinda E aho izacakirana na Mali hagati y’itariki ya 1-3 Nzeri 2021 mbere yo kwakirira i Kigali Kenya mu mukino uteganyijwe hagati y’itariki 5-7 Nzeri 2021.

Biteganyijwe ko Umwiherero w’Ikipe y’Igihugu uzatangira ku wa Gatanu, tariki ya 13 Kanama 2021. Amavubi azacumbika kuri Sainte Famille Hotel mu gihe azajya akora imyitozo ibiri ku munsi izajya ikorerwa kuri Stade Amahoro i Remera n’iya Kigali i Nyamirambo.

Urutonde rw’abakinnyi bahamagawe:

Abanyezamu:

-  Mvuyekure Emery (Tusker Fc)

-  Buhake Twizere Clément (Strømmen If)

-  Ndayishimiye Eric (Nta kipe)

-  Kwizera Olivier (Nta kipe)

-  Ntwali Fiacre (As Kigali)

Ba myugariro:

-  Omborenga Fitina (APR Fc)

-  Rukundo Denis (As Kigali)

-  Imanishimwe Emmanuel (Far Rabat)

-  Rutanga Eric (Police Fc)

-  Rwatubyaye Abdul (Fk Shkupi, Macedonia)

-  Mutsinzi Ange

-  Nirisarike Salomon (Urartu Fc, Armenia)

-  Ngwabije Bryan Clovis (Sc Lyon, France)

-  Manzi Thierry (Fc Dila Gori, Georgia)

-  Ishimwe Christian (As Kigali)

-  Bayisenge Emery (Nta kipe)

-  Karera Hassan (APR Fc)

-  Usengimana Faustin (Police Fc)

-  Niyigena Clément (Rayon Sports Fc)

Abakina hagati:

-  Bizimana Djihad (Kmsk Deinze)

-  Muhire Kevin (Nta kipe)

-  Rafael York (Afc Eskilstuna, Sweden)

-  Nsengiyumva Isaac (Express Fc, Uganda)

-  Mukunzi Yannick (Sandvikens If, Suède)

-  Niyonzima Olivier (Nta kipe)

-  Twizeyimana Martin Fabrice (Police Fc)

-  Nsabimana Eric (Police Fc)

-  Niyonzima Haruna (As Kigali)

-  Manishimwe Djabel (APR Fc)

Ba rutahizamu:

-  Kagere Medie (Simba Sc)

-  Tuyisenge Jacques (APR Fc)

-  Byiringiro Lague (APR Fc)

-  Iradukunda Jean Bertrand (Gasogi United)

-  Mugunga Yves (APR Fc)

-  Hakizimana Muhadjir (Police Fc)

-  Twizerimana Onesme (Police Fc)

-  Nshuti Dominique Savio (Police Fc)

-  Kwitonda Alain (APR Fc)

-  Nshuti Innocent (APR Fc)

Ikipe y'Igihugu Amavubi yahamagawe yiganjemo amasura asanzwe amenyerewe mu bakunzi ba ruhago y'u Rwanda
Mashami Vincent yahamagaye abakinnyi 39 azakuramo 23 bazakina imikino ibiri yo gushaka itike y'Igikombe cy'Isi kizabera muri Qatar 2022

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .