Kwamamaza

Kwizera Olivier wakiniraga APR FC yamaze kwerekeza muri Bugesera FC

Yanditswe kuya 6-08-2016 saa 07:24' na IGIHE


Kwizera wari umuzamu wa APR FC n’ikipe y’igihugu yamaze kwerekeza muri Bugesera FC aho asanze Mashami Vincent wigeze kumutoza ndetse n’abandi bakinnyi babiri barimo Iradukunda Bertrand na Mugenzi Bienvenue bakinanaga.

Nyuma yo kwirukana umutoza Ally Bizimungu wafashije Bugesera FC kurangiza shampiyona y’umwaka wa 2015/2016 iri ku mwanya wa karindwi aribwo ikizamuka mu cyiciro cya mbere ikazana Mashami Vincent wahawe inshingano zirimo no kurangiza umwaka utaha ari mu makipe ane ya mbere, iyi kipe ikomeje kwiyubaka.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 5 Kanama 2016, Bugesera FC yari isanzwe ifite umuzamu Bikorimana Gerard yakuye muri Rayon Sports umwaka ushize yamaze no kugura uwari umuzamu wa mbere mu ikipe ya APR FC Kwizera Olivier wahawe amasezerano y’umwaka umwe.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Olivier Kwizera yavuze ko kujya muri Bugesera FC nta cyibazoabibonamo kuko umutoza yamwegereye umwereka gahunda amufitiye ndetse bihuza no kuba gahunda yari afite yo kwerekeza muri Afurika y’Epfo ikomeje kuvangirwa no kubura ibyangombwa by’inzira.

Uretse uyu muzamu, iyi kipe y’I Nyamata yamaze no kugura abandi bakinnyi babiri bari basanzwe bakinira APR FC barimo Iradukunda Bertrand na Mugenzi Bienvenue ndetse na Mwemere Ngirinshuti wakiniraga Police FC.


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Sunday 25 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved