Kuri ubu, Amavubi nta mutoza afite nyuma y’uko Mashami ashoje amasezerano mu gihe Ikipe y’Igihugu igomba gutangira umwiherero yitegura imikino ya Mozambique na Cameroun mu ntangiriro z’ukwezi gutaha.
Amakuru IGIHE ikesha umwe mu bafite aho bahuriye n’ishyirwaho ry’umutoza w’Ikipe y’Igihugu, avuga ko “Bisa n’ibyamaze kurangira, Mashami ni we uzakomeza gutoza.”
Uyu yavuze ko bigoye ko hashakwa undi mutoza ukomeye w’umunyamahanga bitewe n’ubushobozi buhari muri iki gihe, ahanini biturutse ku gihombo cyatejwe no kwirukanwa kwa Johnny McKinstry binyuranyije n’amategeko mu 2016.
Umunya-Ireland y’Amajyaruguru, Johnny McKinstry kuri ubu utoza Uganda, yirukanywe ku wa 18 Kanama 2016 nyuma y’amezi make yongereye amasezerano y’imyaka ibiri, arega u Rwanda mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA).
U Rwanda rwaciwe hafi miliyoni 200 Frw (ibihumbi 215$), yishyurwa muri Mata 2019. Ni amafaranga yishyuwe ku munsi wa nyuma wari watanzwe na FIFA mu rwego rwo kwirinda ibihano.
Kubera ko byihutirwaga, Minisiteri y’Umuco na Siporo yagombaga kuyishyura, yasabye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) kuyishyura, ikazayasubizwa.
Uwaganiriye na IGIHE yakomeje avuga ko “Ntabwo kuyishyura birarangira, mu minsi yashize duheruka hasigaye 10% yayo atarishyurwa (Minisiteri igomba gusubiza FERWAFA).”
Yavuze ko kandi kuba ayo mafaranga yari akiri kwishyurwa kandi Minisiteri ya Siporo ikaba igomba no gutanga andi agenewe ikipe z’Igihugu mu mikino itandukanye no mu bindi bikorwa, bituma amahitamo ya hafi aganisha ku mutoza watanga umusaruro ariko adahenze, cyane ko amahirwe y’u Rwanda yo kujya mu Gikombe cya Afurika cya 2021 ashoboka mu mibare kurusha mu bikorwa.
U Rwanda rurasabwa gutsindira Mozambique i Kigali na Cameroun iwayo, ariko Cap-Vert ikagira aho itsikira mu mikino isigaye kugira ngo rubone itike ya CAN 2021 izaba muri Mutarama 2022.
Muri uyu mwaka wa 2021, ingengo y’Imari Minisiteri ya Siporo yageneye FERWAFA mu bijyanye no guhemba abatoza b’Ikipe y’Igihugu ingana na miliyoni 94 Frw. Mu masezerano yarangiye, Mashami yahabwaga agera kuri miliyoni 5 Frw ku kwezi.
Mashami Vincent yahawe ikipe y’Igihugu guhera muri Kanama 2018, asimbuye Umudage Antoine Hey yari yungirije, we wasezeye muri Mutarama uwo mwaka.
Antoine Hey wari wasinye umwaka umwe muri Werurwe 2017, yahembwaga hafi ibihumbi 20€, igice cy’umushahara we kigatangwa n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Budage.
Mashami Vincent yari yongerewe amasezerano y’umwaka umwe nk’umutoza w’Amavubi muri Gashyantare 2020, asabwa kurenga amatsinda (kugera muri ¼ ) muri CHAN 2020 no kwitwara neza mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2021 n’icy’Isi cya 2022. Imikino y’aya marushanwa abiri ya nyuma yigijwe inyuma kubera COVID-19.

Uko byari bimeze umunsi Mckinstry yirukanwa, hari ku wa 18 Kanama 2016








TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!