Kutishyura Habamahoro byatumye AFC Leopards ifatirwa ibihano bikarishye na FIFA

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 23 Werurwe 2021 saa 01:16
Yasuwe :
0 0

FIFA yamenyesheje Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Kenya (FKF) ko ikipe ya AFC Leopards itemerewe kwandikisha abakinnyi bashya mu myaka ibiri itaha kuko yananiwe kwishyura Umunyarwanda Habamahoro Vincent wigeze kuyikinira.

Habamahoro Vincent yatandukanye na AFC Leopards mu Ukuboza 2019 nyuma yo kumara amezi ane adahembwa, asubira muri Kiyovu Sports akinira kugeza ubu.

Nyuma y’uko uyu mukinnyi areze ikipe yahoze akinira, umwanzuro wafashwe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) muri Mutarama, wavugaga ko igomba kumwishyura miliyoni 1,8 y’amashilingi ya Kenya (agera kuri miliyoni 15,8 Frw) arimo imishahara yamugombaga, uduhimbazamusyi n’impozamarira.

Imyanzuro yashyizwe ahagaragara na FIFA muri Mutarama, yavugaga ko AFC Leopards igomba kuba yishyuye bitarenze iminsi 15, ariko byarayinaniye.

Ikinyamakuru Nation cyo muri Kenya, cyanditse ko cyabonye igisubizo Habamahoro Vincent yandikiye FIFA, ayimenyesha ko atigeze yishyurwa.

Cyatangaje ko kandi FIFA yamenyesheje Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Kenya (FKF) ko AFC Leopards itemerewe kwandikisha abakinnyi bashya uhereye muri Kamena uyu mwaka.

Iti “Ni ku bw’ibyo, twifuje kumenyesha impande bireba zose ko ibihano bijyanye no kwandikisha abakinnyi bashya byafashwe na FIFA guhera mu gihe cy’isoko ry’igura ry’abakinnyi rizaba muri Kamena.”

Gusa, FIFA yavuze ko “Ibi bihano bizakurwaho AFC Leopards niramuka yishyuye uko ibisabwa.”

Habamahoro yageze muri AFC Leopards mu mpeshyi ya 2019, ariko ayivamo hashize amezi atanu nyuma y’uko ari amaze amezi ane adahembwa. Yahise yitabaza FIFA.

Uyu mukinnyi wo hagati mu kibuga, yasubiye muri Kiyovu Sports muri Mutarama 2020.

AFC Leopards ntiyemerewe kugura abakinnyi bashya nyuma y'uko itishyuye Habamahoro Vincent agera kuri miliyoni 15,8 Frw

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .