Tuyisenge yavuye mu kibuga ku munota wa 15 w’umukino nyuma yo gukinirwa nabi n’Umunya-Guinea, Mory Kanté, wahawe ikarita itukura nyuma yo kwifashisha ikoranabuhanga ry’amashusho ryifashishwa mu misifurire [VAR]. Yahise asimbuzwa Sugira Ernest.
Umuganga w’Ikipe y’Igihugu, Dr Rutamu Patrick, aherutse kwemeza ko uyu mukinnyi w’Amavubi azamara hanze hagati y’ibyumweru bine na bitandatu kubera iyi mvune yo mu ivi, aho umukaya w’aho ivi rihurira wacitse ku rwego rwa kabiri.
Mu kiganiro yagiranye n’urubuga rwa internet rwa APR FC, Tuyisenge Jacques yavuze ko atorohewe n’ijoro ryo ku wa 31 Mutarama kubera ububabare yagize.
Ati “Ngisohoka mu kibuga ntabwo nabashaga gukandagira ku buryo n’iryo joro nyuma y’umukino kuryama byaranze kubera ububabare bwinshi nari mfite, ariko ubu bwaragabanutse ndumva ndi koroherwa.”
Tuyisenge Jacques yagize uruhare rukomeye mu mukino u Rwanda rwatsinzemo Togo ibitego 3-2, aho yatsinze kimwe muri ibyo bitego, rubona itike yo gukomeza muri ¼.
Nyuma y’uko u Rwanda rusezerewe muri CHAN 2020, ruzakurikizaho imikino ibiri isoza iyo mu itsinda F ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2021 ruzahuramo na Cameroun na Cap-Vert muri Werurwe.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!