00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kuki Police FC yaryumyeho kuri Muhadjiri?

Yanditswe na Habimana Sadi
Kuya 6 Nyakanga 2021 saa 07:01
Yasuwe :
0 0

Nubwo amakuru avuga ko Hakizimana Muhadjiri yamaze gusinyira Police FC amasezerano y’umwaka umwe, iyi kipe y’abashinzwe umutekano ikomeje kubica ku ruhande ntiyemeze ko yasinyishije uyu rutahizamu.

Ku wa 2 Nyakanga ni bwo hamenyekanye amakuru avuga ko Hakizimana Muhadjiri yamaze gusinyira Police FC amasezerano y’umwaka umwe, agahabwa miliyoni 15 Frw, akanemererwa umushahara wa miliyoni 1 Frw buri kwezi.

Gusa, ubwo aya makuru yamenyekanaga, ubuyobozi bwa Police FC bwahakanye ko koko Muhadjiri yamaze gusinyira iyi kipe nk’uko Umunyamabanga Mukuru wayo, CIP Bikorimana Obed, yabibwiye IGIHE.

Ati “Ntabwo ari byo, gusa na we ni umwe muri benshi twifuza kandi nta n’ikipe itakwifuza umukinnyi mwiza.”

Kugeza ubu ntabwo Police FC iremeza aya makuru yaba ku mbuga nkoranyambaga zayo cyangwa biciye mu buyobozi bwayo nk’uko byagiye bigenda ku bandi bakinnyi yagiye isinyisha, ari na yo mpamvu bikomeje guteza urujijo.

Gusa, ubwo hari hashize amasaha make hagiye hanze amakuru y’isinyishwa rya Hakizimana Muhadjiri, kuri Twitter ya Police FC, hashyizweho ifoto y’umukinnyi utaragaragajwe, ashyira umukono ku masezerano, bikurikizwa amagambo agira ati "Mufore uwo ari we?"

Amakuru IGIHE yamenye, avuga ko uyu mukinnyi ashobora kuba yarahawe sheki yo kuzabikuza ku wa Gatatu, tariki ya 7 Nyakanga.

Amakuru avuga ko impamvu yo kuba ubuyobozi bwa Police FC butaremeza iby‘isinya rya Hakizimana Muhadjiri, ari uko hari ibitarasobanuka neza hagati y‘impande zombi birimo kuba uyu mukinnyi atarabona amafaranga yasezeranyijwe.

Ibinyujije kuri Twitter, AS Kigali yasezeye kuri Hakizimana Muhadjiri ku Cyumweru, imwifuriza amahirwe ahandi azerekeza nyuma y’umwaka umwe yayikiniye, aho yayifashije kugera mu ijonjora rya nyuma rigana mu matsinda ya CAF Confederation Cup ya 2020/21 ndetse akaba yarasize ibonye itike yo gukina iri rushanwa Nyafurika mu mwaka utaha w’imikino.

Uyu mukinnyi w’imyaka 27 ku byangombwa akiniraho, amaze mu Rwanda umwaka umwe yakiniyemo AS Kigali nyuma yo gutandukana na Emirates Football Club yakiniye muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu mu mwaka w’imikino wa 2019/20.

Yerekeje muri Asia nyuma y’imyaka itatu akinira APR FC yari yaragezemo muri Nyakanga 2016 avuye muri AS Kigali, na yo yari yamuguze muri Mukura Victory Sports.

Hakizimana Muhadjiri uvukana na Kapiteni w’Amavubi, Haruna Niyonzima, yatowe nk’umukinnyi mwiza w’umwaka w’imikino wa 2017/18 mu Rwanda.

Nyuma yo kuzamurwa n’umutoza Mungo Jitiada ‘Vigoureux’, Muhadjiri yakiniye Etincelles, ayivamo yerekeza muri Kiyovu Sports, nyuma ajya gukinira Mukura Victory Sports yamazemo imyaka ibiri mbere yo kugurwa na AS Kigali FC atakiniye igahita imutanga muri APR FC.

Ubuyobozi bwa Police FC burakomeza guca amarenga ariko ntiburemeza ko bwasinyishije Hakizimana Muhadjiri
Muhadjiri (hagati) ari mu bafashije AS Kigali FC mu mwaka umwe yahamaze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .