APR FC yatsinzwe na AS Maniema, inanirwa kugera ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 17 Nyakanga 2019 saa 10:10
Yasuwe :
0 0

U Rwanda rwasigaye nta kipe iruhagarariye muri CECAFA Kagame Cup rwakiriye, nyuma y’uko APR FC yari isigaye muri iri rushanwa itsinzwe na AS Maniema yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo penaliti 4-3 nyuma y’uko amakipe yombi yanganyije ubusa ku busa mu minota isanzwe y’umukino wa ¼ wabereye kuri Stade ya Kigali kuri uyu wa Gatatu.

AS Maniema Union de Kindu yaje muri iri rushanwa isimbuye Daring Club Motema Pembe, itozwa na Lusadisu Guy Basisila wari muri TP Mazembe yatsinzwe na APR FC mu 2010.

APR FC yabashije kugera ku mukino wa nyuma w’amarushanwa ya CECAFA Kagame Cup u Rwanda rwakiriye mu 2000, 2004, 2007, 2010 na 2014, ikegukana iri rushanwa inshuro eshatu, yari yitezweho kugera kure nyuma y’uko Mukura Victory Sports itarenze amatsinda na Rayon Sports igasezererwa na KCCA muri ¼.

Ikipe y’Ingabo yihariye iminota 20 ibanza y’umukino ariko ikabura umukinnyi ushyira imipira mu izamu, aho Sugira Ernest yahushije uburyo bwiza bwabonetse ku munota wa 34 ubwo yananirwaga kuroba umunyezamu Matumele Monzobo.

Sugira Ernest wari witezweho byinshi muri uyu mukino yongeye guhusha uburyo bubiri mu minota ya nyuma y’igice cya mbere bituma asimbuzwa nyuma yo kuva kuruhuka, hajyamo Mugunga Yves dore ko Usengimana Danny atakinnye uyu mukino kubera uburwayi bwa Malaria.

Lompala Bokamba Peter yashoboraga gutsindira AS Maniema mbere y’uko igice cya mbere kirangira, ishoti rikomeye yateye rishyirwa muri koruneri n’umunyezamu Rwabugiri Umar.

Nyuma yo kuva mu kibuga kwa Manishimwe Djabel mu minota 30 ya nyuma, agakurikirwa na Niyonzima Ally wavunitse nyuma yo kugongana na Bokamba, APR FC nta bundi buryo bukomeye yongeye kubona imbere y’izamu keretse aho Mugunga Yves yagushijwe mu rubuga rw’amahina, umusifuzi w’Umunya-Kenya Anthony Ogwayo akavuga ko nta kosa ryabaye.

Mbere y’uko iminota itatu y’inyongera yashyizweho n’umusifuzi irangira, AS Maniema yakoze impinduka, umunyezamu Matumele Monzobo Arnold asimburwa na mugenzi we Tibola Kilebela Linecker.

Uyu Tibola ni we wakuyemo penaliti yatewe na Manzi Thierry, Byiringiro Lague atera inyuma iyashoboraga kugarura APR FC mu mukino dore ko Likwela Yelemaya Denis yari amaze guhusha iya nyuma ya AS Maniema yakuwemo na Rwabugiri Umar.

Buteera Andrew, Omborenga Fitina na Ishimwe Kevin ni bo batsinze penaliti za APR FC mu gihe iza AS Maniema zatsinzwe na Basiala Amongo, Ngimbi Mvumbi, Lompala Bokamba na Sefu Masumbuko Pierre.

APR FC yasezerewe itsinzwe kuri penaliti 4-3, inanirwa kugera ku mukino wa nyuma w’iri rushanwa ryaberaga mu Rwanda nk’uko yari isanzwe ibikora.

Undi mukino wa ¼ wabaye uyu munsi, warangiye Green Eagles isezereye Gor Mahia nyuma yo kuyitsinda ibitego 2-1.

Muri ½, AS Maniema izahura Azam FC yo muri Tanzania mu mukino uzaba ku wa Gatanu saa 16:00 mu gihe undi uzahuza Green Eagles yo muri Zambia na KCCA yo muri Uganda guhera saa 18:30 kuri Stade ya Kigali.

Niyonzima Olivier Sefu ahanganiye umupira na Ngimbi Mvumbi wa AS Maniema
Umunya-Kenya Anthony Ogwayo ni we wayoboye uyu mukino
Atibu Radjabu Johnson ahanganiye umupira na Byiringiro Lague
Sugira Ernest yahushije uburyo butatu bwabazwe mu gice cya mbere, ahita asimbuzwa
Manishimwe Djabel ahindura umupira mu gice yacungirwaga hafi na Lema Sumaka
Omborenga Fitina ahindura umupira nyuma yo gucenga myugariro wa AS Maniema
Lague mu kirere ahanganiye umupira na Sefu Masumbuko Pierre
Byiringiro Lague wahushije penaliti yakuyemo APR FC, yasohotse mu kibuga arira, aho yari afashwe na Niyonzima Ally
Jimmy Mulisa asubira mu rwambariro ubwo umukino wari urangiye
APR FC yari yitezweho kugera ku mukino wa nyuma nk'uko yagiye ibikora mu nshuro eshanu ziheruka ubwo u Rwanda rwari rwakiriye iri rushanwa
Umunyezamu wa kabiri Ntwari Fiacre yasohotse mu kibuga ari kurira
Sugira Ernest wakinnye igice cya mbere, ashimira abafana nyuma y'uko umukino wari urangiye
Manzi Thierry wahushije penaliti, ashimira abafana nyuma yo gusezererwa
Abakinnyi ba AS Maniema bishimira kugera muri 1/2
Byiringiro Lague yateye hanze penaliti ya nyuma ya APR FC
Rwabugiri Umar yakuyemo penaliti ya Likweya yari iya nyuma kuri AS Maniema
Manzi Thierry ubwo yari amaze guhusha penaliti ya mbere ya APR FC
AS Maniema yasimbuje umunyezamu mbere y'uko umukino urangira
Niyomugabo Claude wasimbuye Niyonzima Ally wavunitse, agerageza gucenga Mbuka wa AS Maniema
Mugunga Yves yibwiraga ko ahabwa penaliti
Uyu rutahizamu wa APR FC yagushijwe mu rubuga rw'amahina na Atibu Radjabu ariko umusifuzi avuga ko ntacyabaye
Byiringiro Lague akinirwa nabi na Ngimbi Mvumbi
Buteera Andrew yakinnye imiota yose y'umukino ku ruhande rwa APR FC

Amafoto: Ntare Julius


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza