Mu Rwanda hagiye kongera kubera shampiyona y’umukino w’inkota “Chanbra”

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 8 Ukuboza 2017 saa 11:03
Yasuwe :
0 0

Ishyirahamwe ry’umukino wo kurwanisha inkota Chanbra, ryateguye shampiyona igiye kuba ku nshuro ya gatanu ariko ikaba n’iya mbere kuva ryakwemerwa ku mugaragaro muri Nzeri uyu mwaka.

Mu Rwanda hari hasanzwe hategurwa amarushanwa atandukanye y’umukino wa Chanbra ariko kuri iki Cyumweru tariki 10 Ukuboza ku kibuga cya NPC Rwanda kiri iruhande rwa Petit Stade abahanga mu gucanga inkota bazaba bigaragaza, kuva saa mbili z’igitondo kugeza saa cyenda, ku gicamunsi.

Mu kiganiro Umunyamabanga w’Ishyirahamwe ry’uyu mukino mu Rwanda, Rugigana Jean Claude yagiranye na IGIHE, yavuze ko shampiyona y’uyu mwaka ifite umwihariko wo kuba ari yo ya mbere iteguwe kuva ryemewe nk’Ishyirahamwe kandi izagaragaramo amakipe menshi n’ihangana rikomeye.

Yagize ati “Twari dusanzwe dutegura amarushanwa atandukanye mu myaka hafi ine ishize umukino ugeze mu Rwanda ariko ni ubwa mbere tugiye gukina shampiyona iri ku rwego nk’uru rushimishije, Ishyirahamwe ryaramaze kwemerwa ku rwego mpuzamahanga ndetse izanagaragaramo amakipe menshi akomeye.”

Rugigana yavuze ko indi ntambwe bishimira uyu mwaka ari uko shampiyona yashyizwe ku ngengabihe y’uyu mukino ku rwego rw’isi kimwe n’izo mu bihugu nk’u Bufaransa, u Butaliyani, Slovakia, u Burusiya n’ibindi aho uyu mukino umaze gutera imbere.

Muri iyi shampiyona hazagaragara n’Umuyapani Sensei Tsutomu Takahashi ufite umukandara wa gatandatu w’umukara akaba ari na we wawutangije mu 2013 ubwo yari aje gukora muri Japan International Cooperation Agency (JICA).

Amakipe azitabira shampiyona ya Chanbra 2017 :

1. Samurai Sports Club (ikorera kuri Stade Amahoro - Remera)
2. Susanoo Sports Chanbara Club (ikorera Nyarutarama)
3. United Sports Chanbara Club (ikorera kuri Maison de Jeunes - Kimisagara)
4. Bishamon Chanbara Club (ikorera Kabuga)
5. Katana Sports Chanbara Club (igizwe n’abana b’Abahinde bakorera muri Sulfo Rwanda Industries)

Uko amakipe yagiye atwara shampiyona mu myaka ine ishize:

2013: Susanoo Sports Chanbara Club (Nyarutarama)
2014: Susanoo Sports Chanbara Club (Nyarutarama)
2015: Bishamon Sports Chanbara Club (Kabuga)
2016: Susanoo Sports Chanbara Club (Nyarutarama)

Abakina uyu mukino baba bambaye imyambaro ibarinda gukomeretsanya
Takahashi watangije uyu mukino mu Rwanda azifatanya n'abazitabira shampiyona uyu mwaka
Tsutomu Takahashi niwe wigishije benshi mu bakina uyu mukino w'inkota mu Rwanda
Rugigana Jean Claude Umunyamabanga w'Ishyirahamwe ry'umukino wa Chanbara mu Rwanda, avuga ko shampiyona y'uyu mwaka izaba yihariye irimo n'ihangana rikomeye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza