Ku ngengabihe y’agateganyo ya shampiyona 2017-2018, Rayon Sports izatangira ikina na AS Kigali

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 5 Kanama 2017 saa 01:00
Yasuwe :
1 0

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (Ferwafa) ryashyize ahagaragara ingengabihe y’agateganyo y’uko amakipe azahura mu mikino ibanza ya shampiyona itaha (2017-2018), izafungurwa n’umukino wa Rayon Sports na AS Kigali tariki 29 Nzeri 2017 i Nyamirambo.

Mu gihe isoko ryo kugura no kugurisha abakinnyi rikomeje, amakipe amwe yiyongeramo imbaraga, ayandi asezerera abo atagikeneye, Ferwafa yatangaje ko shampiyona itaha ishobora gutangira mu mpera za Nzeri, tariki 29.

Umukino ufungura uzahuza Rayon Sports yatwaye igikombe giheruka na AS Kigali yasoje ku mwanya wa kane uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Uretse uyu mukino w’ishiraniro, ku munsi wa mbere uzakomeza tariki 30 Nzeri, APR FC izaba yisobanura na Sunrise FC; Police FC isure Etincelles FC i Rubavu; Gicumbi FC yakire Espoir FC naho Mukura VS isure Kirehe FC.

Ku ya 1 Ukwakira, Bugesera FC izaba yisobanura n’Amagaju FC i Bugesera; Miroplast FC izamutse mu cyiciro cya mbere uyu mwaka izatangira yakira Marines FC na ho Kiyovu Sports yari yaramanutse ikagaruka gusimbura Isonga FC yasezeye, izatangira yakira Musanze FC kuri Stade Mumena.

Mu kiganiro Umuvugizi wa Ferwafa, Ruboneza Prosper, yagiranye na IGIHE nyuma yo gusohora iyi ngengabihe, yavuze ko ari iy’agateganyo.

Yagize ati “Iyi ngengabihe ntabwo ari ntakuka. Ni iyakozwe na Ferwafa ariko yohererejwe abanyamuryango kugira ngo bazayemeze cyangwa bagire ibyo bahinduraho mu nama y’inteko rusange, ubwo bizaterwa n’ibitekerezo bazatanga.”

Mu gihe shampiyona y’umwaka ushize yaranzwe no kumara igihe kirekire, gusubikwa bya hato na hato, kwimurwa kw’imikino mu buryo butavuzweho rumwe n’andi makosa, ibi ngo mu 2017-2018 bizitabwaho binakosorwe.

Shampiyona izatangira nyuma y’igihe gito Abanyarwanda n’abakunzi b’umupira w’amaguru by’umwihariko bamaze kumenya umuyobozi wa Ferwafa uzayiyobora mu myaka ine iri imbere hagati ya Nzamwita Vincent de Gaulle na Mwanafunzi Albert bahanganiye iyi ntebe mu matora azaba tariki 10 Nzeri 2017.

Rayon Sports izatangira yesurana na AS Kigali mu mukino wa mbere wa shampiyona

Uko imikino ibanza iteganyijwe


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza