00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ku myaka 27, Kwizera Olivier yasezeye gukina burundu

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 22 Nyakanga 2021 saa 09:36
Yasuwe :
0 0

Uwari umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ na Rayon Sports, Kwizera Olivier, yasezeye burundu gukina umupira w’amaguru, avuga ko hari ibindi agiye gukora.

Kwizera Olivier ni umwe mu bumvikanye cyane mu itangazamakuru muri aya mezi abiri ashize nyuma y’uko yari akurikiranyweho gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi.

Ku wa 6 Nyakanga, Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwamuhanishije igifungo cy’umwaka umwe usubitse nyuma y’uko we na bagenzi be barindwi bahamijwe icyaha cyo gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi.

Mu kiganiro yagiranye na Radio Flash kuri uyu wa Kane, tariki ya 22 Nyakanga, Kwizera Olivier yatangaje ko asezeye burundu gukina umupira w’amaguru.

Ati “Amasezerano yanjye na Rayon Sports yararangiye, ariko nta handi nshaka kuba nakomereza. Biri muri gahunda zanjye zo kuba nafata umwanzuro wo kuba nta yindi kipe nakwerekezamo. Sinavuga ko ari mu gihe runaka kubera izindi gahunda ngiyemo. Birashoboka kubibangikanya, ariko byagorana kuko nazikorera n’ahandi hatari hano mu Rwanda.”

Kwizera Olivier wazamukiye muri Isonga FC, akayikinira hagati ya 2011 na 2013, yamenyekanye cyane ubwo yakiniraga APR FC hagati ya 2013 na 2016.

Nyuma yo kurekurwa n’Ikipe y’Ingabo mu 2016, yakiniye Bugesera FC umwaka umwe, yerekeza muri Free State Stars yo muri Afurika y’Epfo mu 2017, ayikinira kugeza mu ntangiriro za 2019.

Mu 2015 ni bwo yatangiye guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu Nkuru ‘Amavubi’.

Mu Ukuboza 2019, Kwizera yasinyiye Ikipe ya Gasogi United kuyikinira amezi atandatu gusa ntiyahatinze kuko yahise ajya muri Rayon Sports FC ari na yo abarizwamo kugeza ku mpera z’uyu mwaka w’imikino wa 2020/21.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko ari mu bifuzwaga na APR FC iheruka gutandukana na Rwabugiri Umar, ariko imyitwarire yamuranze guhera mu kwezi gushize, ituma Ikipe y’Ingabo ibivamo.

Umunyezamu Kwizera Olivier yatangaje ko yasezeye gukina burundu kuko hari ibindi agiye gukora

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .