00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

KNC n’abayobozi ba Gorilla FC barashyamiranye karahava

Yanditswe na Habimana Sadi
Kuya 27 Gicurasi 2021 saa 06:48
Yasuwe :
0 0

Umukino wahuje ikipe ya Gasogi United na Gorilla FC ndetse zombi zikagabana amanota zinganya 2-2, hagaragayemo gushyamirana no kubwirana nabi hagati ya Perezida wa Gasogi, Kakooza Nkuriza Charles na Visi Perezida wa mbere n’uwa kabiri muri Gorilla FC, Mudaheranwa Shaffy na Kalisa Channy.

Ku wa Gatatu tariki ya 26 Gicurasi 2021, nibwo ikipe ya Gasogi United na Gorilla FC zanganyaga 2-2 mu mukino w’umunsi wa kabiri mu makipe umunani ahatanira kutamanuka mu cyiciro cya kabiri.

Gusa muri uyu mukino, abayobozi b’amakipe yombi bagaragaye babwirana nabi nkuko umwe mu bawurebye yabibwiye IGIHE.

Ati “Ejo muri Stade ya Bugesera hagaragaye imyiwtarire mibi y’abayobozi ba Gasogi United na Gorilla FC, aho bateranye amagambo babwirana nabi. Ntabwo byari bikwiye kuranga abayobozi b’amakipe rwose. Mukwiye kubyamagana.“

Gusa nubwo havugwa gushyamirana kw’aba bayobozi ba Gorilla FC na KNC uyobora Gasogi United na Perezida wa Gorilla FC, Hadji Mudaheranwa Yussouf yavuzwe muri izi mpaka ariko we yabihakanye yivuye inyuma.

Uretse uyu wabibwiye IGIHE kandi, n’uwari komiseri w’uyu mukino, Kwizera Moise yabibwiye bamwe mu nshuti ze ko ibyagaragaye hagati ya KNC uyobora Gasogi na Hadji Mudaheranwa Yussouf uyobora Gorilla FC, bidakwiye kuranga abayobozi b’amakipe y’umupira w’amaguru.

IGIHE yavuganye na Hadji Mudaheranwa uvugwa ko yaba yarashyamiranye na KNC, ahakana aya makuru ariko yemeza ko uyu muyobozi wa Gasogi United yajyaga impaka n’abana b’uyu muyobozi wa Gorilla FC, cyane ko basanzwe ari n’abayobozi bungirije muri iyi kipe bise iy’umuryango.

Ati “Oya. KNC yajyaga impaka n‘abasore banjye ariko njye aranyubaha nta nubwo yatinyuka.”

KNC we si ubwa mbere yaba avuzweho guterana amagambo n’abayobozi b’amakipe, kuko ku mukino ikipe abereye umuyobozi yatsinzwemo 4-1 na Kiyovu Sports ku Mumena, yagaragaye aterana amagambo n’Umunyamabanga Mukuru w’iyi kipe yo ku Mumena, Munyengabe Omar.

Gusa abandi bakurikirana umupira w‘amaguru mu Rwanda, bavuga ko guterana amagambo hagati y’abayobozi b’amakipe nta kibazo kibirimo kuko nta wundi mutima mubi uba uri inyuma yabyo.

Visi Perezida wa mbere n'uwa kabiri ba Gorilla FC, Shaffy na Channy bagiye impaka na KNC mu mukino baganyijemo 2-2
KNC uyobora Gasogi United azwiho gutebya n'abayobozi b'andi makipe yo mu cyiciro cya mbere
Hadji Mudaheranwa Yussouf uyobora Gorilla FC, avuga ko KNC amwubaha atanatinyuka kujya impaka nawe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .