Kiyovu Sports yemeza ko Nizeyimana Djuma wagiye muri APR FC akiri umukinnyi wayo

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 22 Nyakanga 2019 saa 01:54
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwandikiye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA n’ubwa APR FC ko Nizeyimana Djuma wagiye muri iyi kipe y’ingabo akiri umukinnyi w’Urucaca.

Nyuma y’uko Kiyovu Sports itakaje igikombe cy’Amahoro itsindiwe ku mukino wa nyuma na AS Kigali, uwari umukinnyi wayo Nizeyimana Djuma wari waramaze kumvikana na APR FC, yahise ayerekezamo.

Nizeyimana wasinye imyaka ibiri, ntabwo yakiniye APR FC muri CECAFA Kagame Cup kuko yari yaravunikiye mu mukino ubanza wa ½ cy’igikombe cy’Amahoro Kiyovu Sports yahuyemo na Police FC.

Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports buvuga ko uyu mukinnyi akiri uwabo kuko abafitiye amasezerano ndetse mbere yo kujya muri APR FC hari ibyagombaga gukorwa, ariko bikaba bitarubahirijwe.

Umunyamabanga Mukuru w’iyi kipe, Habinshuti Rashid yabwiye IGIHE ko bamaze kwandikira FERWAFA na APR FC babamenyesha ko Nizeyimana Djuma ari umukinnyi wa Kiyovu Sports.

Ati” Nizeyimana Djuma ni umukinnyi wa Kiyovu Sports ufite amasezerano y’umwaka umwe guhera tariki ya 19 Ukuboza. Ntabwo Kiyovu Sports dufunga abantu ku buryo twamubuza kugenda, ariko twandikiye FERWAFA na APR tubabwira ko hari ibyagombaga kubahirizwa. Umukinnyi agenda nta kintu twavuganye. Dutegereje ko hari uzaduhamagara nibiba ngomba ariko umukinnyi ni uwacu.”

Ubwo Kiyovu Sports yagiraga Inama y’Inteko Rusange y’abanyamuryango bayo kuri iki Cyumweru, abakunzi b’iyi kipe babwiwe ko mu bakinnyi ikipe yarekuye Nizeyimana Djuma atarimo.

Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwemeje ko bwamaze gutandukana n’abarimo; Rwabuhihi Aimé Placide (APR Fc), Habamahoro Vincent (AFC Leopards yo muri Kenya), Kalisa Rashid, Ahoyikuye Jean Paul (AS Kigali FC), Ndoli Jean Claude (Musanze Fc) na Herron Berrian wagiye muri Afurika y’Epfo.

Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwatangaje ko ingengo y’imari y’umwaka utaa w’imikino izaba ingana isaga gato miliyoni 232 Frw (232.350.000), bwemeye ko hari umwenda w’amafaranga bubereyemo ikigo cya Saint- André, ariko bunyomoza amakuru yavugaga ko ikipe yirukanywe ku kibuga cya Mumena.

Abakunzi b’iyi kipe babwiwe ko hari amahirwe menshi y’uko mu mwaka utaha w’imikino izajya yakirira imikino yayo kuri Stade ya Kigali mu gihe ku bijyanye no guhuzwa na As Kigali FC ngo bagitegereje imyanzuro y’Umujyi wa Kigali.

Nizeyimana Djuma yamaze kwerekeza muri APR FC n'ubwo atarayikinira kubera imvune yari afite
Kiyovu Sports ivuga ko Nizeyimana Djuma akiyifitiye amasezerano

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza