Kiyovu Sports yasinyishije rutahizamu mushya ukomoka muri Uganda isezerera undi

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 14 Nzeri 2017 saa 09:52
Yasuwe :
0 0

Kiyovu Sports yari imaze ibyumweru bitatu itangaje ko yasinyishije rutahizamu ukomoka muri Uganda, Kyambade Fred, yamaze gutandukana na we kubera ikibazo cye bwite yagize imusimbuza mwene wabo witwa Benson Rahim Ociti.

Fred yari yageze mu Rwanda muri Kanama asinya amasezerano y’imyaka ibiri ndetse atangira gukorana imyitozo na bagenzi be mbere y’uko agira ikibazo cyatumye we na Kiyovu Sports bemeranya gutandukana asubira iwabo.

Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 13 Nzeri 2017, iyi kipe bita ‘Urucaca’ yasinyishije undi rutahizamu nawe ukomoka muri Uganda, Benson Rahim Ociti, wahawe amasezerano y’imyaka ibiri nk’uko ushinzwe kumushakira amakipe Gakumba Patrick ari nawe wari wazanye Fred, yabitangarije IGIHE.

Yagize ati “Uyu mukinnyi yitwa Ociti nkaba muzanye nyuma y’aho Fred yagize akabazo biba ngombwa ko asubira mu rugo. Kiyovu Sports nk’abantu twakoranye neza, baranyitabaje bansaba ko nabahindurira nkabazanira undi mukinnyi mbereka uyu, aho yakinnye, ibitego yatsinze baramushima. Ubu yaje yanasinye.”

Ibitangazamakuru by’iwabo muri Uganda byatangaje ko uyu mukinnyi yarimo anifuzwa cyane n’amakipe arimo Etincelles FC, Police FC na AS Kigali gusa yegukanywe na Kiyovu Sports y’umutoza Cassa Mbungo André.

Uyu mukinnyi w’imyaka 24, yaje ava muri Kenya mu ikipe ya Chemelil Sugar F.C yakiniraga gusa kubera kutubahiriza amasezerano ayisaba ko yamurekura akajya gushaka amahirwe ahandi akaba yaje mu Rwanda kubera impamvu eshatu nk’uko yabitangaje.

Yagize ati “Kugeza ubu mfite intego eshatu z’ingenzi, gukora cyane nkagira icyo ngeraho ku giti cyanjye, gufasha ikipe kwitwara neza ndetse mpanze amaso ikipe y’igihugu (Uganda Cranes) nzarebe ko yampamagara.”

Uretse kuba Ociti wahamagawe by’agateganyo mu ikipe y’igihugu, aramutse yitabajwe akina muri shampiyona y’u Rwanda yaba akoze ibyo David Kasirye wakiniraga Rayon Sports yakoze mu 2016 ubwo yahamagarwaga nyuma yo kwigaragaza nyamara atari azwi iwabo.

Ociti abaye umukinnyi wa 10 mu bo Kiyovu Sports imaze gusinyisha barimo Mbogo Ally, Kabula Mohammed, Maombi Jean Pierre, Uwihoreye Jean Paul, Twagirimana Innocent, Sebanani Emmanuel Crespo, Ndoli Jean Claude, Mugheni Fabrice na Habyarimana Innocent.

Amakipe Ociti yakiniye n’uko yagiye yitwara:

- 2011-13: Police FC: Imikino 108 atsinda ibitego 34
- 2013-2014: URA: Imikino 23 atsinda ibitego icyenda
- 2014-2015: Police FC: Imikino 19 atsinda ibitego bitandatu
- 2015 – Soana FC: Imikino 14 atsinda ibitego birindwi
- 2016 – Chemelil Sugar FC: Imikino umunani atsinda ibitego bine

Inkuru bifitanye isano: Kiyovu Sports yagarutse mu isura nshya, inasinyisha rutahizamu w’Umunya –Uganda

Benson ubwo yamaraga Gusinyira Kiyovu sports; agaragiwe n'Ushinzwe kumushakira amakipe, Gakumba Patrick (ibumoso) n'Umuvugizi wa Kiyovu Sports, Omar Munyengabe
Rutahizamu Fred we byabaye ngombwa ko asubira iwabo ku mpamvu ze bwite

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza