00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kiyovu Sports yasinyishije Emmanuel Okwi, Mvukiyehe avuga ko Umujyi wongeye gutitira

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 9 Ukwakira 2021 saa 07:58
Yasuwe :
0 0

Ku wa Gatanu, tariki ya 8 Ukwakira 2021, Kiyovu Sports yerekanye rutahizamu w’Umunya-Uganda, Emmanuel Arnold Okwi, wasinye amasezerano y’umwaka umwe nk’umukinnyi wayo mushya.

Emmanuel Okwi wari udafite ikipe nyuma yo gutandukana na Ittihad of Alexandria yo mu Misiri, yageze mu Rwanda muri iki cyumweru ndetse yarebye umukino wa gicuti Kiyovu Sports yatsinzwemo na APR FC ibitego 4-2 i Shyorongi.

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, ni bwo yerekanwe nk’umukinnyi mushya w’iyi kipe yambara icyatsi n’umweru, aho yasinye amasezerano y’umwaka umwe.

Nyuma yo gusinyisha uyu mukinnyi, Perezida wa Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvénal, yakomoje ku makipe arimo Rayon Sports na AS Kigali byavugwaga ko yashatse gutwara uyu mukinnyi akigera i Kigali mu gihe yashimangiye ko bongeye gutitiza Umujyi.

Ati “Ikipe duhanganye na bo batekereje gukora gapapu nk’uko mwahoze mubivuga, niba barabikoze, ngira ngo byarabananiye kuko uyu munsi aho Kiyovu Sports iri biragiye kugira ngo mujyane kuri iryo soko.”

Yakomeje agira ati “Ahubwo wakabaye umbwira ko ejo Umujyi watitiye, niba Umujyi utaratitiye ejo ubwo hagombye kuba hari ikindi kibazo. Waratitiye ejo, abantu bose barabimbwiye ko ejo Kiyovu Sports yari yasubiranye Umujyi. Hari abari barawitije, ariko ngira ngo ejo barawusubije. Tuyitege rero, kandi ngira ngo aho umufana wa Kiyovu Sports ari aranezerewe. Uyu mwaka, Imana nidufasha umufana wa Kiyovu Sports ashobora kwishima.”

Emmanuel Arnold Okwi w’imyaka w’imyaka 28 nk’uko ku bigaragara ku byangombwa akiniraho, asanzwe ari Kapiteni w’ikipe y’Igihugu ya Uganda. Gusa, ntiyahamagawe n’umutoza Milutin Sredojević Micho ku mikino ibiri y’u Rwanda kubera ko nta kipe yari afite nubwo yari yamwitabaje ku mikino ya Kenya na Mali.

Muri Kiyovu Sports, ahasanze abandi bakinnyi bashya barimo rutahizamu w’Umunye-Congo Pinoki Vuvu Patsheli wavuye muri AS Maniema de Kindu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na myugariro Ndayishimiye Thierry wavuye muri Marines FC.

Hari kandi Niyonkuru Ramadhan wavuye muri Mukura VS, Benedata Janvier na Nkinzingabo Fiston bavuye muri AS Kigali, Mugenzi Bienvenu wavuye muri Marines ndetse n’Umurundi Nshimirimana Ismael Picu.

Perezida wa Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvénal na Emmanuel Okwi nyuma yo gusinya amasezerano

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .