Kiyovu Sports yasinyishije abandi bakinnyi batanu inongerera babiri amasezerano

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 17 Nyakanga 2019 saa 07:33
Yasuwe :
0 0

Kiyovu Sorts ikomeje kwiyubaka aho yamaze kugura abakinnyi batanu bashya baje biyongera ku bandi babiri yari yaguze mu mpera z’icyumweru gishize mu gihe Bonane Janvier na Karera Hassan Ally bombi bongereye amasezerano y’imyaka ibiri.

Kuri uyu wa Kabiri ni bwo Kiyovu Sports yatangaje ko yamaze gusinyisha myugariro Manzi Sincère Huberto watandukanye na Police FC, ku masezerano y’imyaka ibiri.

Uyu mukinnyi wanyuze mu makipe arimo Rayon Sports na Sunrise FC yitezweho kuba umusimbura wa Rwabuhihi Aimé Placide werekeje muri APR FC mu minsi ishize.

Urucaca rwasinyishije kandi Ndayisaba Hamidou na we watandukanye na Police FC yari amazemo umwaka umwe nyuma yo kuyigeramo avuye muri AS Kigali.

Abandi basinyiye iyi kipe yo ku Mumena ni abakinnyi babiri ba Gicumbi FC, Mfitumukiza Nzungu na Okenge Lulu Kevin bombi bashaka ibitego kimwe na Dusingizimana Gilbert wavuye mu Intare FC.

Aba bakinnyi bashya baje biyongera kuri Nyirinkindi Saleh na Nsabimana Adolphe basinye ku Cyumweru.

Kiyovu Sports yongereye amasezerano abakinnyi bayo bakiri bato, Bonane Janvier na Karera Ally Hassan bari mu bayifashije kugera ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro cy’uyu mwaka, igatsindwa na AS Kigali ibitego 2-1.

Mu bakinnyi bamaze gusohoka muri iyi kipe harimo barimo myugariro Rwabuhihi Aimé Placide na Nizeyimana Djuma, bombi berekeje muri APR FC, umunyezamu Ndoli Jean Claude na Habamahoro Vincent na bo bagiye muri Musanze FC na Ngarambe Ibrahim wagiye muri Bugesera FC.

Kiyovu Sports yigeze kuba ikipe ikomeye mu myaka yo ha mbere, imaze imyaka isaga 26 nta gikombe gikinirwa mu Rwanda itwara, aho iheruka kwegukana shampiyona n’igikombe cy’igihugu mu 1993.

Karera Hassan yongereye amasezerano y'imyaka itatu muri Kiyovu Sports
Bonane Janvier yongereye amasezerano y'imyaka ibiri
Manzi Sincere ari kume n'umunyamabanga wa Kiyovu Sports, Habinshuti Rashid ubwo yari amaze gusinyira iyi kipe
Ndayisaba Hamidou wakiniraga Police FC yerekeje muri Kiyovu Sports
Dusingizimana Gilbert yakiniraga Intare FC
Okenge Lulu Kevin ni umukinnyi mushya wa Kiyovu Sports
Mfitumukiza Nzungu na we yasinyiye Kiyovu Sports avuye muri Gicumbi FC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza