00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kiyovu Sports yashinjwe ubwambuzi n’abari abatoza bayo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 Kanama 2021 saa 10:44
Yasuwe :
0 0

Abahoze ari abatoza ba Kiyovu Sports bungirije, barasaba ubuyobozi bwayo kubaha ibyo bagombwa nyuma yo guhabwa amabaruwa abasezerera badasoje amasezerano y’umwaka umwe bari basigaje.

Mu kwezi gushize nibwo ubuyobozi bwa Kiyovu Sports burangajwe imbere na Mvukiyehe Juvénal, bwatangaje itsinda ry’abatoza batatu bashya bazatoza iyi kipe mu mwaka umwe uri imbere.

Abandi batoza batatu bari bagifite amasezerano muri Kiyovu Sports ni Banamwana Camarade, Kalisa François na Muhimpundu Rashid watozaga abanyezamu.

Aba bose bavuze ko nyuma yo kumenyeshwa ko batazakomezanya n’iyi kipe batarahabwa ibikubiye mu masezerano yabo. Bari bagifite amasezerano y’umwaka umwe muri Kiyovu Sports.

Amasezerano impande zombi zari zagiranye, avuga ko mu gihe Kiyovu Sports yakwifuza gusesa amasezerano, yahemba abatoza umushahara w’amezi abiri nk’imperekeza mu gihe abatoza bo baramutse bifuje kuyasesa batanga iminsi 15 nk’integuza.

Amasezerano kandi avuga ko buri ruhande rugomba gushyira mu ngiro ibiyakubiyemo mu gihe habayeho kuyasesa bitewe n’uruhande rwaba rwifuje kuyasesa.

Umwe muri aba batoza ariko utifuje ko amazina ye ajya hanze, yabwiye IGIHE ko uretse kuba bakagombye kuba bahawe ibyo bemererwa n’amategeko, batanishimiye uburyo bamenyeshejwemo ko batazakomezanya na Kiyovu Sports kuko bose bahawe amabaruwa yabo kuri WhatsApp.

Ati “Mbere ya byose ntabwo habayeho kutwubaha kuko ntabwo uha umuntu ibaruwa biciye kuri WhatsApp. Kiyovu ifite ibiro ndetse na e-mail. Ntabwo byadushimishije uburyo twamenyeshejwemo.”

Yakomeje avuga ko batarahabwa ibikubiye mu masezerano bagiranye n’ubuyobozi bwa Kiyovu Sports.

Ati “Amasezerano avuga ko mu gihe Ikipe yasesa amasezerano yacu, yahita iduha umushahara w’amezi abiri nk’imperekeza kandi bigakorwa amasezerano agiseswa ariko na n’ubu ntabwo ubwo burenganzira bwacu turabuhabwa.”

Aba batoza bavuze kandi ko uretse umushahara wabo w’amezi abiri bagakwiye kuba barahawe, hari n’agahimbazamusyi k’ibihumbi 350 Frw (kuri buri mutoza) batarahabwa kandi bemerewe na Perezida wa Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvénal, ubwo yakabasezeranyaga mbere y’isozwa rya Shampiyona ya 2020/21.

Aganira na Radio B&B Umwezi ku wa 4 Kanama, Mvukiyehe Juvénal yavuze ko bamaze guha amabaruwa abatoza batazakomenya kuko Haringingo Francis yifuje gukorana n’abo yihitiyemo batarimo abari basanzwe.

Uyu muyobozi yavuze ko nta muntu n’umwe bafitiye ideni, kandi n’uwaba ahari ko yazaza mu biro bya Kiyovu Sports bakumvikana, bagatandukana neza.

Ati “Nta muntu n’umwe dufitiye ideni kandi n’uwo twaba turifitiye yazaza mu biro bya Kiyovu, ubundi twumvikane bikemuke.”

Itsinda ry’abatoza batatu bazatoza Kiyovu Sports mu mwaka utaha w’imikino rigizwe na Haringingo Francis nk’umutoza mukuru uzungirizwa na Rwaka Claude bakoranye muri Mukura VS no muri Police FC, Nduwimana Pablo na Niyonkuru Vladimir nk’umutoza w’abanyezamu.

Muhimpundu Rashid yatozaga abanyezamu ba Kiyovu Sports
Banamwana Camarade ni umwe mu batoza bari bungirije muri Kiyovu Sports
Kalisa François na Banamwana Camarade bakoraga nk'abatoza bungirije muri Kiyovu Sports

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .