Kiyovu Sports yashinje Rayon Sports uruhare kuri mpaga yatewe, yitabaza Ferwafa

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 20 Kamena 2018 saa 08:59
Yasuwe :
0 0

Kiyovu Sports yatewe mpaga ku kibuga cyayo ku wa 18 Kamena ku mukino wagombaga kuyihuza na Kirehe FC bitewe no kubura imbangukiragutabara, yashinje Rayon Sports ubugambanyi ndetse igeza ikirego muri Ferwafa.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Kamena 2018, ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwasobanuye uko bwari bwakodesheje imbangukiragutabara kuri Polyclinique La Medicale (hazwi nko kwa Kanimba), aho n’ubundi basanzwe bazikodesha ariko hakaza kubaho ibyo bafata nk’ubugambanyi bwa Rayon Sports.

Umunyamabanga wa Kiyovu Sports, Habinshuti Rashid, anereka abanyamakuru, yagize ati “Iyi ni inyemezabwishyu yo kwa Kanimba yo ku itariki 17 Kamena isaba imbangukiragutabara n’amafaranga arishyurwa.”

Yakomeje agira ati “Kiyovu Sports imaze kuhava itegereje ko imbangukiragutabara izaba iri ku kibuga ku wa Mbere ku munsi w’umukino, muri icyo gitondo [cyo ku wa Mbere] haje Ushinzwe imibereho y’abakinnyi ba Rayon Sports, si ibanga ibimenyetso birahari, abwira ubuyobozi bw’ibitaro ko Kiyovu itari bwakire ahubwo ijya gusura Kirehe FC, bityo bayiha iyo mbangukiragutabara.”

Umunyamabanga wa Kiyovu Sports, Habinshuti Rashid

Mu gihe Kiyovu Sports yari yavuganye ikanishyura ushinzwe imikorere y’ibitaro, ushinzwe imibereho y’abakinnyi ba Rayon Sports we ngo yavuganye n’ushinzwe umutungo, utari uzi ko iyo mbangukiragutabara yatanzwe, amwumvisha uburyo Kiyovu Sports idakinira muri Kigali ndetse amwereka urupapuro ruriho ingengabihe za shampiyona (fixitures) ariko z’impimbano, maze arabyemera.

Kiyovu Sports yo yari yakomeje kuvugana n’ushinzwe imikorere y’ibitaro ari nawe bishyuye, akababwira ko imbangukiragutabara bari buyibone nta kibazo, bigeze saa munani habura isaha n’igice ngo umukino utangire bamusaba ko yayohereza, ababwira ko igiye kuza nta kibazo.

Munyengabe Omar wari ushinzwe gukurikirana iby’iyo mbangukiragutabara, yumvise ko ije ahita ajya kuganira n’abakinnyi mu rwambariro, igihe basohotsemo bagiye ku kibuga arebye imbangukiragutabara arayibura, yongera ahamagara ku bitaro bamubwira ko yaje nyamara aho kujya ku Mumena yari yajyanywe kuri Regional i Nyamirambo.

Habinshuti yagize ati “Aho tubonera ko harimo ubugambanyi ni uko Rayon Sports yari bukine saa 18h00 ariko iremera iyikodesha guhera saa munani yishyura ibihumbi 100 Frw mu gihe ubusanzwe tuyishyura ibihumbi 50 Frw; ni ukuvuga ko yanishyuriye AS Kigali yari igiye kwakira Police FC.”

Munyengabe amaze kubona ko imbangukiragutabara yajyanywe i Nyamirambo, yahise yihuta ajyayo kuvugana n’umushoferi abanza kumubura kuko nawe yari yagiye kwicara ategereje kureba umupira, amubonye amubeshya ko ku Mumena hari umukinnyi ugize ikibazo gikomeye kandi nta mbangukiragutabara ihari bityo yamufasha akaza akamujyana.

Umushoferi yahise yatsa imodoka bajya ku Munena, gusa iminota yari yamaze kurenga n’umusifuzi yamaze kwanzura ko Kiyovu Sports itewe mpaga.

Ntarindwa Théodore uyobora Akanama gashinzwe amarushanwa muri Kiyovu Sports yagize ati “Bariya bantu [Rayon Sports] ntiwamenya ibyo bakina niba ari umupira, gusa iyo tugira ubugome nk’ubwabo, twagombaga guhita dufungirana iyo mbangukiragutabara ku kibuga nabo umukino wabo wa saa 18h00 ntube ariko twararetse isubirayo kuko tutameze nkabo.”

Iyi kipe yamaze kugeza ikirego muri Ferwafa isaba ko mpaga yatewe yakurwaho kuko nta ruhare yabigizemo.

Umunyamabanga wa Kiyovu Sports, Habinshuti Rashid, yagize ati “Ntabwo twagombaga kurekera aho, twiyambaje urwego rubishinzwe arirwo Ferwafa , ku wa Kabiri twakoze ubujurire tubaha ibimenyetso byose bisabwa, baraza kujya mu mizi barebe ikibazo cyacu, gusa icyo dusaba ni uko mpaga yakurwaho kuko nta ruhare twayigizemo.”

Impamvu nyamukuru ikekwa yatumye Rayon Sports igambanira Kiyovu Sports ni uko iyo iyi kipe itsinda umukino wayo wa Kirehe FC, yari guhita igira amanota 48 ikanganya na Rayon Sports, bityo ikayotsa igitutu ndetse ikaba yazanarangiza shampiyona iyiri imbere, ibintu ngo abakunzi ba Rayon Sports batari kwishimira bitewe n’uburyo umwaka ushize bari bashyinguye Kiyovu Sports.

Twagerageje kuvugisha Umunyamabanga wa Rayon Sports, Itangishaka King Bernard, kuri ibi ikipe yabo ishinjwa ariko ntibyakunda.

Umuyobozi w' Akanama gashinzwe amarushanwa muri Kiyovu Sports, Ntarindwa Théodore
Munyengabe Omar (iburyo) wari ushinzwe gukurikirana iby'imbangukiragutabara yavuze ko yiyemeje kubeshya umushoferi arwana kuri Kiyovu Sports ngo idaterwa mpaga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza