Kiyovu Sports yaguze abakinnyi babiri bashya barimo Nyirinkindi Saleh

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 15 Nyakanga 2019 saa 11:11
Yasuwe :
0 0

Kiyovu Sports yamaze gusinyisha umukinnyi wo hagati uca ku mpande asatira izamu, Nyirinkindi Saleh wari umaze iminsi yifuzwa na Mukura Victory Sports yanakiniye mu mikino ya CECAFA Kagame Cup iri kubera mu Rwanda.

Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru nibwo Nyirinkindi Saleh yashyize umukono ku masezerano y’imyaka ibiri nk’umukinnyi mushya wa Kiyovu Sports n’ubwo abenshi bari bamwiteze muri Mukura.

Nyirinkindi yakiniye Mukura Victory Sports mu mikino ya CECAFA Kagame Cup nyuma y’uko yari amaze kurekurwa na APR FC itaramuboneye umwanya kuko yaguze abakinnyi 13 bashya, ikanazamura abandi bavuye mu Intare FC.

Uyu mukinnyi wari intizanyo ya APR FC muri Marines FC mu mwaka ushize w’imikino, yari yabwiwe na APR FC ko ategereza ikazamuha igisubizo cy’uko ishobora kongera kumwifashisha, ariko birangira imurekuye mu gihe na Rayon Sports yamwifuzaga, yari yaramaze kugura abandi bakinnyi.

Byari byitezwe ko Nyirinkindi Saleh aguma muri Mukura Victory Sports bari baramaze kumvikana, ariko Kiyovu Sports yamenye ko atarahabwa amafaranga yemerewe n’iyi kipe y’i Huye ihitamo kumuzana i Kigali, aho bivugwa ko yahawe miliyoni 2,500,000 Frw ndetse n’umushahara w’ibihumbi 300 Frw.

Kiyovu Sports yaraye isinyishije kandi Nsabimana Adolphe wakiniraga Hope FC yo mu cyiciro cya kabiri ku masezerano y’imyaka ibiri.

Iyi kipe ikomeje gushaka abandi bakinnyi batandukanye kugira ngo ibasimbuze abamaze kuyivamo barimo myugariro Rwabuhihi Aimé Placide na Nizeyimana Djuma, bombi berekeje muri APR FC, umunyezamu Ndoli Jean Claude na Habamahoro Vincent na bo bagiye muri Musanze FC na Ngarambe Ibrahim wagiye muri Bugesera FC.

Nyirinkindi Saleh yishimira igitego yatsindiye Mukura ubwo yanganyaga na Bandari FC ibitego 2-2 muri CECAFA Kagame Cup i Huye
Kiyovu Sports yaraye isinyishije Nyirinkindi ku masezerano y'imyaka ibiri
Nyirinkindi Saleh wakuriye mu ishuri ry'Umupira w'amaguru rya APR FC, yari yatijwe muri Marines mu mwaka ushize w'imikino

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza