Kiyovu Sports yabonye umufatanyabikorwa mushya uzafasha abakinnyi bayo kujya gukina i Burayi

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 31 Nyakanga 2019 saa 08:39
Yasuwe :
0 0

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, Kiyovu Sports yerekanye umufanyabikorwa mushya, AQUA RWANDA, akaba ari sosiyete ikora imibavu ituruka ku bihingwa byo mu Rwanda, izafasha abakinnyi bayo kugira amahirwe yo kujya gukina ku mugabane w’u Burayi.

Umuhango wo kwerekena uyu mufatanyabikorwa mushya wa Kiyovu Sports wabereye kuri Kigali Height.

Umunyamabanga Mukuru wa Kiyovu Sports, Habinshuti Rashid yabwiye itangazamakuru ko ibyo iyi kipe izungukira muri ubu bufatanye harimo kuyifasha mu bijyanye n’umutungo ndetse no gufasha abakinnyi kwerekeza i Burayi, cyane mu Butaliyani, aho ba nyir’iyi sosiyete bakomoka.

Ati” Ni undi muterankunga wiyongereye mu bo Kiyovu Sports isanzwe ifite. Azajya afasha Kiyovu Sports mu bijyanye n’umutungo, hakazabaho n’ubufatanyabikorwa bundi mu rwego rwo kugira ngo adufashe kuba twajya tujyana abakinnyi b’abana mu Butaliyani kuko ni ho akomoka.”

Nubwo ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwirinze gutangaza amafaranga buzajya buhabwa na Aqua Rwanda, hari amakuru yuko impande zombi zumvikanye miliyoni 20 Frw mu gihe cy’imyaka ibiri.

Kiyovu Sports izajya yambara imyambaro yanditseho AQUA RWANDA mu gihe n’iyi sosiyete izajya ihemba umukinnyi wahize abandi buri cyumweru, kuri buri mukino, imugenera ibihembo bitandukanye birimo no kumuha imibavu n’amasabune ikora.

Enrico Lalia Morra uyobora AQUA RWANDA yabwiye itangazamakuru ko bishimiye ko gukorana na Kiyovu Sports bahuje ibara ry’icyatsi byongeye ikaba inafite abakunzi benshi.

Ati” Kiyovu Sports ifite abakunzi benshi bayikunda, bijyanye n’intego yacu yo gukora ibikunzwe ndetse duhuje n’ibara kuko na yo yambara icyatsi. Tuzabafasha kuba abakinnyi bajya gukina i Burayi, birashoboka. Turashaka guteza imbere igihugu na siporo muri rusange.”

Kiyovu Sports iherutse kwemeza ingengo y’imari isaga gato miliyoni 232 Frw, ikomeje kugura abakinnyi batandukanye mu rwego rwo kwiyubaka ndetse irateganya gutangaza abandi bafatanyabikorwa bashya mu gihe cya vuba.

Kiyovu Sports yerekanye AQUA RWANDA nk'umufatanyabikorwa mushya
Enrico Lalia Morra uyobora AQUA RWANDA hamwe n'Umunyamabanga Mukuru wa Kiyovu Sports, Habinshuti Rashid
Nsanzimfura Keddy na Ishimwe Patrick bambaye imyambaro ya Kiyovu Sports na AQUA RWANDA
Munyengabe Omar, Umuyobozi wa Tekinike muri Kiyovu Sports aganira na Nsengiyumva Jean Marie
Umunyezamu wa gatatu wa Kiyovu Sports, Ishimwe Patrick na Nsanzimfura Keddy ni bo bakinnyi bari bitabiriye uyu muhango wo kwerekana umufatanyabikorwa mushya

Amafoto: Usanase Anitha


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza