00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kiyovu Sports yabonye hoteli izajya icumbikira abakinnyi bayo mbere ya buri mukino

Yanditswe na Habimana Sadi
Kuya 10 Ukwakira 2021 saa 08:43
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwasinyanye amasezerano y’ubufatanye na “2000 Hotel” izajya icumbikira iyi kipe mu bihe bitandukanye.

Mbere y’itangira rya Shampiyona ya 2021-2022, ubuyobozi bwa Kiyovu Sports burangajwe imbere na Mvukiyehe Juvénal, bukomeje kwegera abafatanyabikorwa bazunganira iyi kipe mu bijyanye n’amikoro.

Ubu bamaza gusinya amasezerano y’ubufatanye na 2000 Hotel y’inyenyeri eshatu iherereye mu karere ka Nyarugenge, Umujyi wa Kigali.

Ubu bufatanye bwashyizweho umukono ku wa Gatanu tariki 8 Ukwakira 2021. Iki gikorwa cyari cyitabiriwe na bamwe mu banyamuryango b’iyi kipe yambara icyatsi n’umweru.

Kiyovu Sports n’ubuyobozi bw’iyi hoteli, byagiranye amasezerano azamara umwaka umwe ariko ushobora kwiyongera bitewe n’imikoranire.

Bimwe mu bikubiye muri aya masezerano ni uko 2000 Hotel izajya icumbikira abakinnyi b’iyi kipe 20 iminsi ibiri mbere y’umukino izajya iba igiye gukina.

Abakinnyi bazajya baba bemerewe gukoresha Gym ya hoteli mu gihe umutoza ari yo myitozo yateganyije kandi uwo munsi abakinnyi bagahabwa ifunguro kugeza igihe bahaviriye.

Kiyovu Sports izamenyekanisha 2000 Hotel mu nzira zose zishoboka uhereye ku mbuga nkoranyambaga za yo no ku bibuga.

Perezida wa Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvénal, yabwiye abanyamakuru ko hari byinshi ubu bufatanye buzabafasha, cyane ko hari amafaranga yari asanzwe agenda ku gucumbikira abakinnyi mu gihe hari gutegurwa umukino runaka hagakenerwa umwiherero.

Ati “Twifuza ko abakinnyi bacu bava ku rwego rumwe bakajya ku rundi, bakaba bateguwe neza muri byose. Muri serivisi yajyaga itugora kandi yadutwaraga n’amafaranga menshi harimo no kugira ahantu dushyira abakinnyi bacu, heza hizewe.”

Yakomeje agira ati “Iyi Hotel rero, twarahuye turaganira kuko twifuzaga umuntu wadukemurira iki kibazo dushyiramo amafaranga menshi. Ibiganiro byagenze neza ku mpande zombi. Ntabwo bazaduha amafaranga ariko ibyo bazaduha ni ibintu twatakazagamo amafaranga menshi, gushyira ikipe mu mwiherero mwitegura umukino mu minsi ibiri mbere, ni ibintu byaduhendaga cyane.”

Mvukiyehe yashimangiye ko mu minsi iri imbere bashobora kongera gutangaza abandi bafatanyabikorwa.

Umuyobozi wa 2000 Hotel, Uwambajimana Callixte, yavuze ko ubu bufatanye bagiranye na Kiyovu Sports buzatuma hoteli abereye umuyobozi irushaho kumenyekana kuko ari ikipe y’ubukombe batangiranye urugendo.

Ati “Icya mbere ndagira ngo Abanyarwanda bumve Bambou Restaurant kuko naje gusanga umubare munini w’abantu utarayimenye. Mu masezerano rero dufitanye na Kiyovu harimo kuba mu gihe bakiriye umukino, bazajya bafata iminota 30 bakavuga kuri Bambou Restaurant. Ndetse tuzajya tubaha amashusho yacu bayashyire ku mbuga nkoranyambaga z’ikipe.”

Yakomeje agira ati “Mu bucuruzi murabizi ko igikenerwa ari ukumenyekana. Nshingiye ku buryo Kiyovu yahoze, nkashingira ku ho Kiyovu igeze, binyereka ko ejo yakomera. Tuyiringiyeho byinshi muri aya masezerano.”

2000 Hotel ifite ibyumba 104. Ni undi mufatanyabikorwa iyi kipe ibonye uje wiyongera kuri Azam Group Rwanda, Masita, Umujyi wa Kigali, SebaMed n’abandi.

2000 Hotel na Kiyovu Sports byasinyanye amasezerano y'umwaka umwe
Impande zombi ziteze kungukira muri ubu bufatanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .