Kiyovu Sports itegereje umutoza mushya uvuye mu Bubiligi

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 25 Nyakanga 2019 saa 03:02
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwemeje ko bugiye kuzana undi mutoza mushya uzatoza iyi kipe mu mwaka utaha w’imikino nk’umusimbura wa Kirasa Alain wamaze kwerekeza muri Rayon Sports.

Kiyovu Soports nta mutoza ifite kugeza ubu nyuma yo gutandukana na Kirasa Alain wagizwe umutoza wungirije muri Rayon Sports ku wa Kabiri.

Nk’uko bitangazwa n’Ubuyobozi bw’iyi kipe, kuri uyu mugoroba buraza kwakira umutoza mushya uvuye mu Bubiligi kugira ngo abe ari we uzatoza iyi kipe, aho agera i Kigali saa 18:00.

Kiyovu Sports ibinyujije ku rubuga rwa Twitter, yasabye abakunzi bayo kujya kwakira umutoza mushya ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, ari benshi.

Iti ”Ubuyobozi bwa KIYOVU SC buramenyesha abakunzi bayo bose ko umutoza mushya azagera Kigali ejo ku ya 25/07/2019 saa kumi n’ebyiri za nimugoroba! Dusabwe twese kuzaba turi ku Kibuga cy’indege i Kanombe saa kumi n’imwe n’igice kugirango tumwakirane Urugwiro.”

N’ubwo amazina y’umutoza mushya atigezwe atangazwa, IGIHE yamenye ko ari uwitwa Mugunga Dieudonné wigeze no gukinira iyi kipe hagati ya 1986 na 1988.

Uyu mugabo ukomoka mu Burundi, ngo yatozaga mu cyiciro cya kabiri mu Bubiligi.

Kiyovu Sports ikomeje kwiyubaka, aho yamaze no gusinyisha uwari umunyezamu wa Musanze FC, Ndayisaba Olivier ku masezerano y’imyaka ibiri, akaba azahatanira umwanya ubanza mu kibuga na Nzeyurwanda Djihad wamaze kongera amasezerano.

Undi mukinnyi wasinye kuri uyu wa Gatatu ni rutahizamu Tuyishime Benjamin wakinaga muri Marines FC mu mwaka ushize w’imikino.

Aba bombi biyongereye kuri Nyirinkindi Saleh, Nsabimana Adolphe, Manzi Sincère Huberto, Ndayisaba Hamidou, Mfitumukiza Nzungu, Okenge Lulu Kevin na Dusingizimana Gilbert.

Kiyovu Sports yigeze kuba ikipe ikomeye mu myaka yo ha mbere, imaze imyaka isaga 26 nta gikombe gikinirwa mu Rwanda itwara, aho iheruka kwegukana shampiyona n’igikombe cy’igihugu mu 1993.

Mu mwaka ushize w’imikino, yatsindiwe ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro na AS Kigali mu gihe muri shampiyona yabaye iya gatandatu.

Tuyishime Benjamin yasinye muri Kiyovu Sports kuri uyu wa Gatatu
Umunyezamu Ndayisaba Olivier yerekeje muri Kiyovu Sports

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza