00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kiyovu Sports ihangayikiye Kimenyi Yves ushobora kubagwa ivi

Yanditswe na Habimana Sadi
Kuya 24 Ukwakira 2021 saa 07:18
Yasuwe :
0 0

Umutoza mukuru w’Ikipe ya Kiyovu Sports, Haringingo Francis Christian, afite impungenge zo kuba umunyezamu we wa mbere, Kimenyi Yves atazatangirana shampiyona n’iyi kipe ndetse ashobora kubagwa mu ivi kuko rifite ikibazo.

Mu gihe habura iminsi irindwi gusa ngo shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda y’umwaka w’imikino 2021-2022 itangire, hari abakinnyi bagifite ibibazo by’imvune ndetse bishobora kuzagora amakipe bakinamo.

Imwe muri ayo makipe, ni Kiyovu Sports izatangira umwaka w’imikino idafite umunyezamu wayo wa mbere akanayibera kapiteni, Kimenyi Yves kubera imvune amaranye iminsi.

Aganira na IGIHE, umutoza mukuru wa Kiyovu Sports, Haringingo Francis yavuze ko hari imikino ya mbere uyu munyezamu atazakina bitewe n’imvune afite, ndetse agararagaza ko biteye impungenge kuri iyi kipe.

Ati “Ku mukino wa mbere sinibaza ko azaba yaragarutse. Turi kureba ko ku mukino wa Kabiri twazaba twamubonye, cyangwa ku mikino izakurikira. Icy’ingenzi si uko agaruka vuba, icy’ingenzi ni uko agaruka ameze neza kuko shampiyona ni iy’imikino 30.”

Yakomeje agira ati “Tuzakoresha abo dufite, tukazagerageza kubafasha. Ishimwe Patrick niwe tuzaba dukoresha mu gihe Kimenyi ataragaruka.”

Amakuru IGIHE yamenye, ni uko uyu munyezamu afite imvune yo mu ivi ishobora gutuma anabagwa. Mu gihe yabagwa byatuma amara amezi atari munsi y’atatu adakina, ibintu byaba ari igihombo kuri iyi kipe.

Kugeza ubu Kiyovu ifite abanyezamu bane, barimo Nzeyurwanda Djihadi wari watijwe muri Mukura VS, Ishimwe Patrick, Iddy wazamuwe mu ikipe y’Ingimbi na Kimenyi Yves ukirwaye.

Abandi bakinnyi bashya ba Kiyovu Sports bataragaragara mu myitozo, ni Emmanuel Okwi na mugenzi we Muzamiru Mutyaba bombi bakomoka mu gihugu cya Uganda. Umutoza yavuze ko ataramenya neza impamvu batatangira imyitozo nyamara baramaze gusinyira iyi kipe amasezerano.

Haringingo yakomeje avuga ko ari gutegura abakinnyi 11 bazajya babanzamo, akurikije abo afite mu myitozo kugeza ubu.

Imikino itanu ya mbere Kiyovu izayikina na Gorilla FC, AS Kigali FC, Police FC, Gicumbi FC na Musanze FC.

Umwaka ushize w’imikino, iyi kipe yasoreje ku mwanya wa cumi. Mu Nteko rusange y’abanyamuryango b’iyi kipe, Haringingo yabijeje kimwe mu bikombe bikinirwa mu Rwanda yaba Icy’Amahoro cyangwa icya shampiyona.

Ishimwe Patrick niwe munyezamu wa mbere wa Kiyovu kugeza igihe Kimenyi azagarukira
Kimenyi ntazakina imikino imwe ya shampiyona kubera imvune
Iddy wazamuwe mu ikipe y'ingimbi ya Kiyovu ni umwe mu banyezamu bashobora kwitabazwa muri uyu mwaka
Haringingo atewe impungenge n'imvune ya Kimenyi Yves ishobora gutuma abagwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .