Kitumaini Diane wakinaga inyuma ku ruhande rw’iburyo, yari mushiki wa Mwemere Ngirinshuti na we wakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda ndetse n’ikipe y’Igihugu y’abagabo ‘Amavubi’’.
Mbere y’umukino w’umunsi wa 11 wa Shampiyona wahuje Kiyovu Sports na Rayon Sports kuri Stade ya Kigali kuri iki Cyumweru, habanje gufatwa umunota umwe wo kwibuka uyu mukobwa wakiniye ikipe y’igihugu.
Uretse gukinira Amavubi, Kitumaini Diane wari ufite imyaka 27 yakiniye ikipe y’abagore ya AS Kigali mbere yo kwerekeza muri APR WFC hagati ya 2013 na 2014 ndetse na Inyemera FC y’i Gicumbi.
Yari amaze imyaka igera kuri ibiri arwaye.

TANGA IGITEKEREZO